Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isupu y’inyama z’inkoko n’amagi

Isupu y’inyama z’inkoko n’amagi

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 15 : 28

Ibikoresho

  • Inyama za filets z’inkoko garama 400
  • Puwaro 1
  • Karoti 1 nini
  • Ibihumyo garama 100
  • Igitunguru 1 gito
  • Tungurusumu agaheke 1
  • Sauce soja utuyiko 4
  • Amavuta ya sesame ibiyiko 2
  • Isukari iseye cyane akayiko 1
  • Cube maggi 2
  • Tawangawizi y’ifi ¼ y’akayiko
  • Amagi 2
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Rapa karoti
  2. Kata puwaro mo uduce duto cyane ukate n’igitunguru n’ibihumyo
  3. Kata inyama mo duto nazo
  4. Shyira amavuta ku isafuriya ushyire ku ziko ushorerane ibitunguru na karoti, ibihumyo, puwaro na tungurusumu
  5. Bimaze kugufata amavuta ushyiremo cube maggi, sauce soja n’agasukari uvange
  6. Shyiramo za nyama wakasemo duto ukomeze uvange
  7. Nyanyagizaho tangawizi n’amavuta make ya sesame
  8. Sukamo litiro 2 z’amazi ugabanye umuriro ureke bitogote mu minota 40
  9. Shyiramo umunyu na poivre ariko ubanze wumve uko bimeze kuko maggi na sauce soja biba bifite umunyu
  10. Koroga amagi ujye uyasuka mu isosi buhoro buhoro ariko ugenda uvanga
  11. Birekereho iminota 6
  12. Yigabure ishyushye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe