Ahabanza » Umuryango » Kurera » Abanyamakuru basabwe kubahiriza uburenganzira bw’abana

Abanyamakuru basabwe kubahiriza uburenganzira bw’abana

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 03 : 04

Abanyamakuru basabwe kubanza gusobanukirwa uburenganzira bw ‘abana mu nkuru bakora, bwaba uburenganzira bw’abana busanzwe ngo babone uko babakorera ubuvugizi ariko na none bakubahiriza uburenganzira bw’umwana mu mikorere y’inkuru kuko byagaragaye ko hari inkuru zishyira abana mu kaga mu gihe kizaza bitewe n’uburyo zikozwemo .

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’abanyamakuru yateguwe na UNICEF ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’Abana n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru . Mu gutangiza ayo mahugurwa uwari uhagarariye UNICEF , Siddartha (Sid) Shrestha yasabye abanyamakuru gushyira ku mutima inkuru zivuga ku burenganzira bw’abana kandi bakazikora kinyamwuga ku buryo bwubahiriza uburenganzira bw ‘umwana .

Icyakomeje kugarukwaho cyane ni uburyo bwo kurinda umwana mu nkuru igihe umunyamakuru yakoze inkuru ivuga ikintu kibi k’umwana ku buryo bishobora kuzamugiraho ingaruka akuze .

Kuri icyo kibazo cyo kutavogera ubuzima bwite bw’umwana, Dr . Margret Jjuuko, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ itangazamakuru akaba ari umwe mu bahuguraga abanyamakuru yasabye abanyamakuru gusobanukirwa neza amahame abagenga cyane cyane iyo bigeze ku burenganzira bw’umwana bakirinda gutangaza amazina y’umwana uvugwaho ikintu kibi, amashusho ye, amazina y’ababyeyi be n’ikindi kintu cyose cyatuma umwana uvugwaho amenyekana .

Ikibazo cyo kutamenya kurinda abana mu itangazamakuru cyanagarutsweho cyane n’abanyamakuru aho bagaragaje ko imbuga nkoranyambaga nazo zibangamira uburenganzira bw’aba ku ngingo yo kubatangaza kandi bavugwa nabi .

Uwitwa Valens Uwimana ukorera Radiyo Ijwi ry’Ibyiringiro ati : « Ushobora kuba uri umunyamakuru usobanukiwe neza amahame y’umwuga igihe ukora inkuru ukarinda umwana ariko hakaza umuturage usanzwe akaba aramufotoye akaba abihyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amashusho y’uwo mwana »

Mu gusubiza iki kibazo umwe mu bari bahagarariye UNICEF , Albertine Uwimana yavuze ko mu bari mu nzira yo kunoza uburyo abana bazajya barindwa ingaruka z’ikorabuhanga zirimo nizo zo kubatangaza bavugwaho ibintu bibi ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zandikira kuri interineti.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe