Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Amandazi arimo indium

Amandazi arimo indium

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 00 : 56

Ibikoresho

  • Ifarini udukombe 4
  • Isukari garama 200
  • Umunyu ¼ y’akayiko
  • Ikiyiko 1 cya capa mandazi
  • Amagi 2
  • Amata ½ l
  • Akayiko gato ka vanilla ushyushyanya n’amata
  • Beurre ibiyiko 3
  • Amavuta yo gukaranga
  • Ibishishwa by’indimu warapye

Uko bikorwa

  1. Shyira ifarini mu gisorori kinini wongeremo isukari n’ibishishwa by’indimu warapye
  2. Ongeramo umunyu n’ikiyiko cya capa mandazi uvangishe ikanya
  3. Koroga amagi 2 anoge neza
  4. Yasuke muri rwa ravunge wongeremo na butter wayengesheje uvangishe ikanya nini ikomeye
  5. Bimaze kwivanga noneho uvangisha intoki ugenda wumva ko yanoze neza
  6. Sukamo amata cyangwa amazi ½ y’agakombe
  7. Bivange ukoresheje intoki binvemo pate inoze
  8. Yipfundikire uyishyire ahantu imare iminota 20
  9. Yishyire ku mezi uyikatemo amandazi ushaka
  10. Camutsa amavuta ushyiremo amandazi yawe amaze gushya hose uyarure

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe