Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Musabyimana afite intego yo gukora uruganda rw’inkweto

Musabyimana afite intego yo gukora uruganda rw’inkweto

Yanditswe kuwa 19-10-2017 Saa 00 : 53

Musabyimana Angelique ni umugore ukiri muto utuye mu murenge wa Rukira Akere ka Ngoma aho akora umwuga wo gusana inkweto zashaje zikongera kuba nshya. Nubwo avuga ko ahura n’imbogamizi zo kuba akora umwuga usanzwe uzwiho kuba uw’abagabo, ntacika intege ahubwo afite intego zo kuzagera ku ruganda rw’inkweto.

Musabyimana avuga ko gutekereza kudoda inkweto byamujemo amaze gushaka umugabo ariko akavuga ko yumva bitazagarukira ku gusana inkweto gusa.

Ati : “ Natangiye kudoda inkweto maze gushaka umugabo kuko nabonaga ntazakokomez akujya mutegera amaboko gusa kandi nanjye nshoboye gukora. Natekereje ikintu nakora mpitamo kwiga gusaba inkweto. Umugabo wanjye yabyakiriye neza ariko abandi bantu ubona bibatunguye kuko bitari bimenyerewe ino.”

Musabyimana avuga ko na nubu hari amatamwizera neza iyo babonye ko ari umugore ubakorera inkweto. Ati : “ abenshi usanga batanyizera ariko iyo mukoreye rimwe ubutaha aza apfitiye icyizere kuko mba namukoreye neza. Nakira neza abantu nkabakorera neza ibyo bifuza kuko mfite gahunda yo kuziteza imbere mbikesheje uyu mwuga nkaba nanashinga uruganda rw’inkweto”

Yarongeye ati : ‘ Numva nzabigeraho kuko nkiri muto kandi nkaba mfite ubushake bwo gukora. Ikindi nuko uko nzajya mbona ubushobozi nzajya njya kwihugura bkagir aubumenyi buruseho. Nubu nuko mu gace k’iwacu nta mashuri yabyo ahari najya kubyiga kuko numva mbyikunze”

Musabyimana avuga ko umwuga wo kudoda inkweto kuri we umufitiye umumaro cyane kuko abashaka kunganira uwo bashakanye bagafatanya kwiteza imbere.

Ati : “ Biradufasha mu rugo iyo ngize icyo nzana n’umugabo akakizana tugashyir ahamwe usanga ari byiza. Mba numva urugo rwacu hari ikirekezo rufite mu kwiteza imbere mu gihe mbere numvaga ntazi aho tugana”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe