Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ibiribwa byafasha imyanya y’ibanga kumererwa neza

Ibiribwa byafasha imyanya y’ibanga kumererwa neza

Yanditswe kuwa 18-10-2017 Saa 00 : 47

Imyanya y’ibanga y’umugore ni igice cy’ingenzi ku mubiri we aba agomba kwitaho mu kuyisukura neza kuko biyirinda indwara zimzwe na zimwe zishobora guterwa n’isuku nke cyangwa s eyakozwe nabi. Si ugusukura imyanya y’ibanga gusa bituma imererwa neza kuko hari n’ibiribwa bituma imera neza birimo ibirwanya impumuro mbi, ibirimo vitamins n’ibindi bitandukanye.

Dore ibiribwa bituma imyanya y’ibanga imererwa neza n’amakamaro bifite :
Shokora y’umukara :
shokora y’umukara ni nziza ku myanya y’ibanga y’umugore kuko usibye kuba irinda infections zifata imyanya ndangagitsina, inafasha abagore kugira ubushake bwo gutera akabariro buri ku kigero cyiza.

Avoka : uru rubuto rusanzwe ari ingenzi ku muburi wose muri rusange ariko ruranihariye mu gufasha imyanya y’ibanga y’abagore kumagara.

Ibijumba : ibijumba bikize cyane kuri vitamin A ituma imyanya y’ibanga y’umugore igira ubuzima bwiza

Imbuto zo mu bwoko bw’indimu : Izi mbuto ziba zikize kuri vitamin C kandi iyi Vitamin ifasha cyane imyanya y’ibanga kumererwa neza. Izo mbuto ni nk’indimu, oranges, ibicungandimu, …

Tungurusumu : Tungrusumu nazo zifasha imyanya y’ibanga cyane kuko ziyirinda infection zifata imyanya ndangagitsina.

Yaourt : yaourt nayo ni nziza cyane ku buzima bwiza bw’inyanya ndangagitsina y’umugore kuko ituma urugero rwa PH iba mu myanya ndangagitsina y’umugore ijya ku gipimo cyiza. Inarinda kandi impumuro mbi mu myanya y’ibanga.

Umuneke : umuneke ukize kuri magnesium nayo izwiho gufasha imyanya y’ibanga kugira ubuzima bwiza.

Ibi bi bimwe mu biribwa bifasha imyanya y’ibanga y’umugore kumererwa neza no kugira ubuzima bwiza.

Source : elcrema

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe