Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wasukura uruhu ukoresheje ubuki

Uko wasukura uruhu ukoresheje ubuki

Yanditswe kuwa 16-10-2017 Saa 08 : 18

Kimwe mu bintu bituma uruhu rugira ibibazo nuko usanga rusukurwa nabi. Bamwe bibwira ko gusukura uruhu ari ukurukuba cyane, abandi bakoga kenshi gashoboka ku munsi ariko burya uruhu rwo mu maso rusaba kwitonda kandi ugakoresha ibintu byizewe.

Hari uburyo bwinshi isuku yihariye yo mu maso ikorwamo ariko tugiye kubabwira uburyo bworoheje aho ukoresha ubuki.

Ufata ikiyiko cy’ubuki ku kiganza ukavangamo amazi make ashyushye . bisige mu maso ugenda umasa ( masser) buhoro buhoro cyane cyane wibande mu gahanga , ku zuru no ku kanwa no ku matama. Bireke bimareho iminota 15 ubone kubikaraba.
Wabikora kabiri mu cyumweru.

Ubu buryo bufasha uruhu rushaje kuvaho uruhu rugahumeka neza kuko untwenge tw’uruhu tuba twavungutse umwuka mwiza wa oxygen ukabasha kwinjira.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe