Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ntashaka ko tuganira ku kuba yaranciye inyuma

Umugabo wanjye ntashaka ko tuganira ku kuba yaranciye inyuma

Yanditswe kuwa 13-10-2017 Saa 13 : 32

Murakoze ku nama nziza mutugira. Njewe namenye ko umugabo wanjye afite umukobwa bakundana bamaranye amezi atatu bari mu rukundo. Naramwihoreye mpamagara uwo mukobwa turaganira ambwira ko ataraziko yubatse yarapfukamye ansaba imbabazi ndamubabarira.

Ariko nabiganirije umugabo wanjye nkuko mwabivugaga arabihakana yivuye inyuma ararakara cyane ngo namubeshyeye. naramwihorereye. gusa namenye ko uwo mukobwa bahise bashwana.

Ariko numva ntaranyuzwe numva urukundo nari mufitiye rwaragabanutse kandi nta nubwo aba ashaka ko iyo subject tuyivugaho. ubwo se nakora iki koko kandi mu rugo nta mugabo umurusha kwita ku rugo rwe ? mbwira nawe ???

Ukeneye kugisha inama abasomyi watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ugira Imana nubona umugira inama.

    urugo ni projet yashinzwe n’Imana. iyi projet rero ifite umwanzi uhora uyirwanya kuko azi ibyiza bigenewe buri rugo. arajwe inkera nokuburizamwo umugambi w’Imana. ntukifuze kumenya igisobanuro kubikubabariza umutima. ahubwo haranira kwakira Yezu mu buzima bwawe kuko niwe uzagusobanurira ibyo wifuza kumenya byose. saba imbaraga ubundi koko usenge ubudasiba usengere urugo rwawe kuko umwanzi ntaho yagiye ahora ari maso yigutera maze nawe ngo umuhe urwaho. sengera umugabo wawe Imana imuh imbaraga zo kureka ibidatunganye. Imana Ikurinde.

  • madamu niba umugabo yita kurugo ukaba ubimushimira ,ubwo kwemera ikosa byaramugoye mwihorere ubwo ugira amahirwe bakaba baratandukanye. abagabo Niko babaye bifate nkibitarabayeho wimusitresa,utisenyera nawe yagize isoni.,byirengagize ntuzanabigarure bitazazana umwuka mubi wari mwimereye neza.

  • mbega, bari bimereye neza bate se kandi umugabo amuca inyuma ?

    madame, niba umugabo adashaka ko mubiganiraho mwandikire ibarwa imubwira akakuri ku mutima.
    ni gute wamenya niba yicuza, ko atazongera niba ubwibone no kwiyemera bimubuza kwicara ngo muganire akubwire icyatumye akora ibyo yakoze ?
    ni gute yasaba imbabazi akomeje niba atakwicisha bugufi ngo mubiganire ? ni gute se wowe wababarira umuntu muri ubwo buryo ?

    uwo mugabo byo arashaka kwisenyera urugo kuko ibyo akora bizageraho bigutere uburakari ibizakurikiraho simbizi.

    Iyo umuntu yakoze icyaha nkicyo aricuza agasaba imbabazi kandi agafata ningamba zituma atazongera akabimenyesha uwo yagikoreye. Ibyo kuvuga ngo yagize isoni simbyemera. kuba gucana inyuma byarabaye urwabose ntibivuga ko bitakibabaza abo bikorerwa.

  • Nimba adashaka ko mubivugana uzomwihorere ntizohave usenya urwawe. Siko none ?

  • Muraho neza ! Muvandimwe, nkuko mugenzi wacu Jojo yakubwiye urugo ni projet y’Imana Satani rero akora kugira iyo projet isenyuke inama nakugira rero ni ugusenga cyane usengera urugo rwawe n’umugabo wawe kuko uramusaba ibisobanuro kuribyo kuko aribyo wamenye wenda hari nibindi akora utazi ariko nagira nkubwire ko Imana ariyo yo nyine ibasha guhindura umutima w’umuntu rero jyusenga kdi ukomeze werere umugabo wawe imbuto nk’umugore mwiza ubundi ibindi bizikora ubwo busobanuro wifuza azabuguha utabimuhatiye kdi azanahinduka. Murakoze

  • oya da mugomba kubivugaho neza cyane. ahubwo ushake ibimenyetso noneho nujya kubimubwira uzabe ubifite, nka message yanditse, amafoto niba bishoboka, screen shot ya message za whatsapp ibintu nkibyo. kuburyo atabona uko abihakana. hanyuma urebe. nabyo nabyanga ushake umuntu mukuru wizeye nawe yubaha wabibwira nawe ahari ukamwereka nibyo bimenyetso. kubiceceka jye simbyemera.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe