Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Staubli, umugore uzasifura mu gikombe cy’isi cy’abagabo

Staubli, umugore uzasifura mu gikombe cy’isi cy’abagabo

Yanditswe kuwa 16-10-2017 Saa 05 : 10

Esther Staubli ni umusuwisikazi ugiye kuba umugore wa mbere mu mateka uzasifura igikombe cy’isi cy’abagabo aho azasifura mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu mukino uzahuza Japan na New Caledonia kuri stade ya Salt Lake.

Ni ibyishimo bikomeye kuri Staubli ugiye kwesa agahigo kuri uyu wa gatandatu 14 Ukwakira ko kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cy’isi cy’abagabo nyuma yo kuba yarahawe kuyobora umukino wa Euro y’abagore ya 2017 wari wahuje Netherlands na Denmark.

Uyu musifuzi w’imyaka 38 yatngiye gusifura afite imyaka 21 akaba amaze imyaka 11 asifura ku rwego mpuzamahanga, yahawe kuzayobora umukino w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kiri kubera mu Buhinde uzahuza u Buyapani na New Caledonia bikaba ari ku nshuro ya mbere umugore ahawe umukino wo kuri uru rwego mu marushanwa y’abagabo ategurwa na FIFA.

FIFA itangaza ko guha abagore umwanya bagasifura amarushanwa akomeye y’abagabo biri mu rwego rwo kubongerera ubunararibonye ndetse no kuzamura urwego rwabo nk’uko byemejwe mu 2016.

Nubwo Staubli agiye kuba uwa mbere usifuye mu gikombe cy’Isi, hari abandi basifuzi b’abagore bagiye bakora amateka yo gusifura imikino y’abagabo nka Bibiana Steinhaus wageze kuri aka gahigo mu kwezi gushize, akaba umugore wa mbere usifuye umukino muri shampiyona y’u Budage (Bundesliga) wahuzaga Hertha Berlin na Werder Bremen.

Tariki 21 Gicurasi 2017, n’Umunyatuniziyakazi, Dorsaf Ganoiati, yemejwe n’akanama gashinzwe gutegura shampiyona iwabo nk’umusifuzi wa mbere w’umugore ku mukino wa shampiyona y’abagabo wahuzaga Stade Tunisien na Union Monastir.

Mu Rwanda ntibirabaho ko umugore ahabwa kuyobora umukino wa shampiyona ariko tariki 24 Mata 2017 mu gikombe cy’Amahoro, Ferwafa yahaye umukino wa APR FC na Vision FC umusifuzi w’umugore, Salma Rhadia Mukasanga.

Uyu Munyarwandakazi wagiye gukora amahugurwa ya “CAF Elite A course” yabereye muri Cameroun mu Ukwakira 2016, ari mu basifuzi bari kuzamuka neza kuko yasifuye amarushanwa akomeye arimo igikombe cya Afurika cy’abagore umwaka ushize ndetse yatoranyijwe mu basifuzi 45 bazavamo abasifura igikombe cy’Isi cy’abagore mu 2019.

Agasaro.com
.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe