Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » UNICEF yahawe miliyari 3 na IKEA Foundation

UNICEF yahawe miliyari 3 na IKEA Foundation

Yanditswe kuwa 13-10-2017 Saa 07 : 43

Umuryango IKEA Foundation utera inkunga ibikorwa byo kwita ku bana n’urubyiruko, wahaye UNICEF inkunga ya miliyoni €3.5 (Asaga miliyari 3.4 Frw), azayifasha gukomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’imiryango itari iya leta mu guhindura uburyo imiryango n’abaturage bita ku bana babo.

Mu itangazo UNICEF yageneye abanyamakuru, bavuga ko guverinoma y’u Rwanda igaragaza ubushake mu kubaka uburezi bw’ibanze kuri bose, ariko mu cyiciro kibanziriza ayo mashuri kimwe na serivisi z’ibigo mbonezamikurire (ECD) ibikeneye gukorwa biracyari byinshi. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko inyigo ku buzima bw’abaturage (DHS) ya 2014-2015 yerekanye ko 13% gusa mu bana bose bafite hagati y’imyaka 3-6 aribo bagana porogaramu z’uburezi mbonezamikurire y’umwana muto.

Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Ted Maly, yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yashyize imvugo mu ngiro binyuze mu gushyira ubushobozi muri gahunda mbonezamikurire, zirimo izishingiye ku bigo byita ku bana, mu miryango, ku gusura ingo kimwe no kwigisha abana bakiri bato.”

Ted Maly yarongeye ati: “Igipimo kigaragaza ko 80% by’ubwonko bw’umwana bukura afite imyaka hagati ya 0-3. Abana rero bakeneye kwitabwaho bihagije no gufashwa bakiri mu myaka yo hasi kugira ngo badatakaza amahirwe yabo yo gukura neza bakiri bato.”

Iyi nkunga ya IKEA Foundation izafasha mu gusakaza uburezi bw’incuke, muri porogaramu irimo no guhugura ababyeyi bita ku bana, gutegura indyo yuzuye na serivisi zo kurengera abana, ikazasiga abana bagera ku 40 000 bafite ubuzima bwiza kandi bunezerewe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation, Vivek Singh, we yagize ati “IKEA Foundation yumva ko abana bose bafite uburenganzira bwo kugira intangiriro nziza z’ubuzima n’uburenganzira bungana ku burezi, bigatangirana no kwitabwaho mu myaka ya mbere. Niyo mpamvu dutanze inkunga isaga miliyoni €3.5 muri uyu mushinga.”
Kubera iyi nkunga kandi UNICEF Rwanda iteganya gukomeza gufasha guverinoma y’u Rwanda kurenga imbogamizi ihura nazo mu burezi bw’incuke.

Iyo gahunda yongerewe imbaraga mu gihe UNICEF isanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda muri gahunda z’ibigo mbonezamikurire y’umwana, ku rwego rw’isi porogaramu za ECD zikaba zarongerewe mu Ntego Zigamije Iterambere Rirambye (SDG’s) muri 2016.

Inkuru dukesha itangazo ryatanzwe na UNICEF

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.