Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ikosa abagore bakora rigatuma abana babasuzugura

Ikosa abagore bakora rigatuma abana babasuzugura

Yanditswe kuwa 13-10-2017 Saa 02 : 47

Mu miryango myinshi usanga abana bubaha umubyeyi w’umugabo ariko umubyeyi w’umugore bakamusuzugura. Akenshi rero bib abyaratewe n’uburyo umubyeyi w’umugore yitwaye ku bana agakora ikosa ryo guhunga inshingano ze.

Guhunga inshingano turi kuvuga ni mu buryo bwo guhana abana. Nubwo ababyeyi b’abagabo aribo baba bakwiye gushyira igitsure cyane ku bana, ntibivuze ko umubyeyi w’umugore we guhana abana bitamureba. Nyamara akenshi usanga umwana akora ikosa mama we akamubwira ngo ba uretse nzaza kubibwira so nataha.

Hari nubwo avuga abantu bo hanze ati : “ Niba wanze gukora umukoro ndakurega ku mwalimu wawe, niwanga kujya kwitoza ndabibwira umutoza wawe, … mbese ugasanga we asa nkaho nta nshinganop iremereye afite ku mwana.

Iyo wiyambuye inshingano zawe ukazihirikira ku bandi, uba uri kwangiza umwana kuko bimutera kugusuzugura ndetse bikaba byanatuma yanga uwo uri gushyiraho inshingano zo kumuhana kuko umwimvisha ko we ashinzwe kumuhana gusa.

Iri kosa ryo kwereka umwana ko hari ibyo ufitiye ubwoba. Nko gutinya ko umubano wawe n’umwana wahangirikira, n’ibindi nkibyo bituma akunyuzamo ijisho.

Ni ingenzi rero ko niba umufite uwo mufatanya kurera umwana utakwikuraho inshingano zo kumuhana ngo ibihirikire ku wundi mubyeyi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe