Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wamenya umukozi mubi mu gihe gito

Uko wamenya umukozi mubi mu gihe gito

Yanditswe kuwa 12-10-2017 Saa 00 : 17

Iyo umukozi akira mushya usanga yitwararika ukaba wamwibeshyaho ariko yamara kumenyera akazagutungura ugasanga afite imyitwarire utamukekeraga. Gusa birashoboka ko muri ya minsi akitwararika wamenya ko azakubera umukozi mwiza cyanwga se ko afite imico mibi runaka.

Dore bimwe mu bizakwereka ko umukozi ari mubi mu gihe gito :
Umukozi udashaka kwita ku bana :
Nubwo waba wamuzaniye akandi kazi ukaba ufite abana mu rugo ukabona ibyabo bitamushishikaje icyo gihe aba azakubera umukozi mubi ku bijyanye no kwita ku bana. Iy ubona atabarebana impuhwe, atabishimiye. Bene nk’uwo iyo umusigiye umwana amusigarana atishimye, amubwira nabi ku buryo iyo umwana atazi kuvuga ibyo akorerwa usanga haraharenganiye.

Umukozi uvuga nabi aho yakoze hose :Niba umukozi Atari mushya mu kazi wamubaza aho yakoze hose ugasanga ahavuga nabi, icyo gihe uzamenye ko aho yakoze ataribo babi ko ahubwo ariwe mubi. Ibi bijyana n’umukozi uvuga vuga amagambo menshi. Ugasanga mu minota icumi umenye iby’iwabo byose, aho yakoze akakubwira ukuntu baryaga, uko batonganye,… uwo n’ubundi aba ari wa wundi uzajya agukwiza mu baturanyi niyo yaba yabonye agakosa gato.

Umukozi ufite umwanda kuri we : Hari ubwo aza koko ari umukene ubona ko nta bushobozi yari afite, ariiko burya gukena ntibivuze kugira umwanda. Niba umukozi amaze iminsi itatu ine ukimubwiriza gukuraba ubwe, gutunganya aho arara n’ibindi birebana nawe, icyo gihe umenye ko azaba umunyamwanda igihe cyose muzamarana.

Umukozi w’umunebwe : Nubwo yaba ataramenyera ugasanga nta kintu na kimwe akubaza ngo akore akarindir ako umubwiriza. Wanamubwira nabwo ukabona mu maso he harijimy, ntuzategereze ko azahinduka. Ahubwo uko amara igihe niko azamenyera ukajya uva ku kazi ugasanga ibyo yagombaga gukora atabikoze.

Umukozi witwara nk’umukeba : Hari umukozi ugera mu rugo ugasanga ari kwigira inshuti cyane ku bo badahuje igitsina muri urwo rugo. Niba ari umukobwa agashaka kuba inshuti cyane n’umugabo, yaba umuhungu agashaka kwigira inshuti ku mugore. Ashobora gukorersha uburyo bwo kuvuga amagambo mabi kuri umwe cyangwa se akagaragaza kwita kuri umwe cyane yibwirije. Abenshi iyo babibonye bavuga ko umukozi wabo ari umuntu mwiza uzi kwita ku bo akorera. Aha cyane biba nko ku bagore iyo babonye umukozi yita ku mugabo nkuko nawe yabyikorera. Uko iminsi ishira bigenda bikura.

Ukabona ko iyo wa wundi yitaho aje ahita agira imyiteguro idasanzwe, guhindura imyenda, kwisiga bushya akitunganya ku buryo ubona ko ahari icyo ashaka kugeraho.

Ibintu ni ibintu by’ingenzi ushobora kureberaho ko umukozi azaba mubi mumaranye igihe gito cyane. Uko umwitegereza niko umubonaho ingeso runaka niyo yaba agerageza kwihishira. Gusa na none nta byera ngo de. Ushobora kumubonaho ingeso ubasha kuzihanganira icyo gihe ntiwahita umusezerera. Cyeretse umubonyeho ingeso uziko utabasha kwihanganira.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe