Ahabanza » Umuryango » Urugo » Imico umugabo yagira igatuma umugore amurambirwa

Imico umugabo yagira igatuma umugore amurambirwa

Yanditswe kuwa 10-10-2017 Saa 10 : 27

Mu mibanire y’abashakanye biba bisaba ko urukundo rwabo ruhora ari rushya, rurimo udushya ku buryo buri wese aba yumva yishimiye kuban an’uwo bashakanye iteka.

Nyamara bijya bibaho ko umwe yisanga yaraharutse uwo bashakanye atari uko ari ka gahararo k’igihe gito ahubwo biturutse ku myitwarire y’umwe mu bashakanye. Bamwe bahitamo gukomeza kubana nabo bumva batagikunze umutima wabo utabibakunze abandi bagahitamo gutandukana burundu.

Muri iyi nkuru turareba imyitwarire umugabo ashobora kugira igatuma umugore amuhararuka :

Kutaba umunyakuri : Iyo umugabo atajya aba umunyakuri ku mugabo we. Hari ubwo upfukirana umugore wawe ukamubeshya ukumva ko wamwemeje ndetse ukabigira akamenyero ariko buriya hari ubwo akwihorera yabibonye. Uko ubigira akamenyero niko bibyara umusozi kuri we akazisanga atakigushaka na gato.

Kutamwizera : umugore utagaragarijwe icyizere ageraho akabona ko nta mpamvu yo gukomeza kubana n’umuntu utamwizera. Uko ukuza ingeso yo kutamwizera niko uba ushyira urukuta hagati yawe nawe.

Kutamutega amatwi : Abagabo bamwe bibwira ko abagore aria bantu basuzuguritse badafite icyo bavuze, badashobor akubaha ibitekerezo bizima. Iyo utwaza igitugu umugore wawe wibwira ko aribwo azakubaha, ukamushyiraho iterabwoba icyo gihe uba uri gusenya urugo rwawe. Abagore bose bakenera umuntu ubatega amatwi agaha agaciro ibitekerezo bye biyo utabikurikiza.

Umugabo atajya yita ku mugore we : Ubundi umugabo yari akwiye gukunda umugore, umugore nawe akakira urukundo wamuhaye rukakugarukaho. Utuntu wita ko ari duto ukumva utadukorer aumugore wawe dushobora kumutera kukwanga burundu. Akeneye ko umubwira amagambo meza, ko ari mwiza, ko yambara neza, ko yatetse neza, … iyo ugeze ku rwego utakigira ijambo ryiza ubwira umugore wawe icyo gihe uba uri kwisenyera.

Kumuca inyuma : Kugera aho utekereza guca umugore inyuma ukabishyira mu bikorwa niyo waba wibwira ko atazabimenya biba ari ukwisenyera urugo. Nta mugore wifuza ko umugabo we yamuca inyuma. Biramubabaza cyane bigatuma gatakariza icyizere niyo yakubabarira hari icyizere kiba cyagabanutse kuri wowe.

Ibi bintu uko ari bitanu iyo umugabo abikoze bituma umugore amurambirwa. Ashobor akurambirwa akagenda cyangwa se akahaguma ariko urukundu rwanyu rwamaze kwangirika nta rukundo akigufitiye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe