Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Icyo wakora igihe uruhu rwawe rudasa hose

Icyo wakora igihe uruhu rwawe rudasa hose

Yanditswe kuwa 11-10-2017 Saa 02 : 50

Hari abantu usanga uruhu rwabo rudasa hose, ugasanga mu maso hose ntihasa, ijosi rirarabuye cyane ahandi hakeye, intoki n’ibirenge byirabuye cyane n’ahandi hatandukanye ku mubiri w’umuntu. Uku kudasa hose hari ubwo kuba gukabije ku buryo umuntu ubufite bimubangamira.

Gusa icyiza nuko ushobora gukoresha uburyo bwiza uruhu rwawe rugasa hose.

Twegereye Salama Saidi ufite umwihariko wo kwita ku ruhu yakoreshejwe amavuta y’umwimerere atubwira impamvu uruhu ruba rudasa hose nuko wabikemura.

Dore zimwe mu mpamvu ziter auruhu kudasa hose :
Izuba :
hari abantu bagira uruhu rwinjirwamo n’izuba cyane ugasanga aho izuba rikunda gukubita hadasa n’ahandi ku ruhu rwe. Ahanini ibyo biterwa nuko uruhu rw’uyu muntu ruba rudafite Vitamin A na E zirinda uruhu kwinjirwamo n’izuba.

Amavuta : amavuta nayo atera ikibazo cyo kudasa hose mu buryo buburi. Icya mbere hari ukwisiga amavuta arimo hydroquinone ugasanga intoki, inkokora n’ibirenge byarahinduye isura ndetse no ku matama hakababuka.

Bene ayo mavuta kandi yangiza melanine y’uruhu ishinzwe kururind aizuba bigatuma imirasire y’izuba irwangiza. Icya kabiri ni igihe wisize amavuta atajyanye n’uruhu rwawe. Ugasanga nk’umuntu afite uruhu rwumutse akisiga amavuta y’abafite amavuta menshi mu ruhu.

Icyo wakora :
Salama agira inama abantu bafite icyo kibazo gukoresha amavuta akozwe muri karoti ivanzemo coconut na moutarde. Ibi bintu uko ari bitatu bifasha uruhu gusubirana rugasa hose, rukoroha kandi akarurinda kwinjirwamo n’izuba. Aya mavuta yitwa coconut and carrot body lotion.

Uyisiga umubiri wose nkuko wisiga amavuta asanzwe. Uko iminsi ishira uruhu rwawe rugenda rusa hose bitewe n’urwego rugezeho. Hari abashobora kuba bakize mu cyumweru kimwe ariko hari n’abatinda cyane cyane abakoresheje amavuta atukuza baratinda ariko nabo birashira iyo bihanganye.

Ukeneye aya mavuta cyangwa se ubundi bujyanama ku bijyanye n’uruhu rwawe, wahamagara kuri 0788538135
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cyane.Ayo mavuta twayabona he ? Agura gute ?

  • Murakoze
    Hari amavuta nabonye yitwa so carrot, ajya gusa na so white, ariya mavuta buriya si meza ? Ko arimo caroti buriya ntiyabikora
    Murakoze kubw’impamvu zanyu

    • Ntabwo twayemeza cyangwa se ngo tuyahakane kuko tutazi ibiyakoze. gusa inama nuko wabaza kuri nimero twatanze bakaghusobanurira. hari ubwo amavuta bavuga ko arimo karoti ariko harimo n’izindi produits zangiza. akenshi bashyiramo karoti ngo izo produits zitagiraho ingaruka cyane. Niho uzasanga abenshi banavuga ko amavuta arimo karoti atukuza kandi karoti ubwayo atariyo itukuza.

  • Ge Salama yaramvuye allargie narimfite yizuba. yampaye utuvuta duhendutse pe nayisize muri 4jour narinkize.Nukuri Imana imuhe umugisha pe kuko ubu ndaka kubera we pe,mfite uruhu nkurwaba bb kdi nkuze.warakoze Salama

  • ese iyo wisiga amavuta akesha wakomena ukayisiga
    cg bisaba guhita uyareka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe