Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Salama uvura uruhu akoresheje amavuta y’umwimerere

Salama uvura uruhu akoresheje amavuta y’umwimerere

Yanditswe kuwa 10-10-2017 Saa 06 : 18

Salama Said ni umugore uhamya ko amaze kuvura abantu benshi ibibazo byibasira uruhu birimo ibishishi, imiburu, uduheri duto, kubabuka uruhu n’ibindi. Mu kuvura ibi bibazo by’uruhu akoresha amavuta akozwe mu bintu by’umwimerere aho bigufasha gusubirana uruhu rwawe karemano ariko rusa neza.

Ajya gutekereza kuvura abantu muri ubu buryo , Salama avuga ko byatangiriye ku ndwara nawe yagize mu mwaka wa 2004 akarwara ibiheri byinshi mu maso. Yarivuje igihe kirekire byanga gukira aza guhura n’umuntu w’umunyamahanga amuha umuti birakira burundu. Yatekereje ku bubabare yari afite yumva nawe yazafasha abandi niko kubaza wa mutnu wamuvuye uko yabona ubumenyi buzamufasha kubikora kinyamwuga.

Ati : “ Muri icyo gihe maze gukira nashatse uko najya kwiga. Njya mu Buhinde mbyiga umwaka umwe ariko basabaga n’ubundi umuntu wize biologie na anatomie. Nabyize mbikunze kuko numvanga nshaka gufasha abantu bafite ibibazo by’uruhu”

Yarongeye ati : “ Nabanje kujya mbikora mbivanga n’akandi kazi nkajya mvura nk’umuntu duhuye gusa cyangwa se kuko tuziranye gusa. Abantu bakomeje kujya bagenda bakabwira abandi ngeze aho numva ko ngomba kubyiyegurira akaba aribyo nkora gusa. Muri 2016 nabishyizemo ingufu cyane.”

Salama avuga ko gutangira byamugoye kuko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye. Ati ; “ abenshi kubumvisha byarangoye. Wasangaga barivuje bikanga bakagera aho bagacika intege. Hari nabo niyemezaga kuvurira ubuntu akubwira ati ntaho ntivuje. Ikindi nuko usanga ibintu byoroheje abantu batabiha agaciro. Usanga abantu bavuga ko amavuta y’Iburayi ahenze ariyo meza kandi akenshi nayo ari mu yangiza uruhu kubera ibintu biyakoze. Hari na none imbogamizi yo kuba abantu barambirwa vuba kandi burya ntabwo abantu bose bakira vuba. Biterwa n’uruhu rw’umuntu. Hari abakira mu minsi itatu ariko hari n’abageza ku mezi atandatu ”

Yarongeye ati : “ gusa sinacitse intege kuko nararebaga nkasanga nko mu bantu 10 ndi kwitaho 8 barakize neza bikantera umwete."

Mu bakunze kugana Salama Said avuga ko abenshi baba bafite ibibazo by’ibishishi mu maso byanze gukira, iminkanyari yaje imburagihe, kubabuka amatama kubera izuba cyangwa se kubera amavuta atajyanye n’uruhu, abafite ise, imiburu yo mu bwanwa, imvuvu, imisatsi ipfuka, abazana uruhara imburagihe, uruhu rukomeye, abana barwaye allergies , ibihushi n’abandi.

Nk’umuntu ufite inararibonye mu kuvura uruhu, Salama ahamya ko akenshi abantu bagira ibibazo by’uruhu aribo babyikuririye. Bamwe usanga bisiga amavuta atajyanye n’uruhu rwabo abandi bakabaza umuntu icyamuvuye nabo bagashaka kuba aricyo bakoresha kandi burya ngo buri wese avurwa hakurikijwe uko uruhu rwe ruteye n’icyaruteye kurwara.
Aha avugamo nko ku biheri ko umwe ashobora kubiterwa no kuba afite uruhu rw’amavuta undi akabiterwa n’urugero rw’imisemburo rutaringaniye mu mubiri we. Abo bantu rero ngo ntibavurwa kimwe kuko icyateye kurwara ibiheri atari kimwe.

Salama agira inama buri muntu wese uba ugiye kugura amavuta kujya abanza kubaza ayajyanye n’uruhu rwe kandi abantu bagashishikarira gukoresha amavuta akamurwa mu mbuto no mu bindi bimera bitavanzemo ibyangiza uruhu.

Dore amwe mu mavuta Salama akoresha mu buvuzi bw’uruhu, isabune na fond de teints z’abagira allergies mu maso






Umukeneye wamuhamagara kuri 0788538135

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe