Uburyo bwagufasha gukuza ingohe

Yanditswe: 09-10-2017

Ingohe nyinshi usanga hari abantu bamwe bazikunda ariko bakaba bafite nke. Bamwe bahitamo kujya bashyiraho izo bometseho abandi bagahitamo kuzireka uko zingana ariko bagahorana icyifuzo cyo kongera ingohe zabo.

Mu gihe ushaka kugira ingohe nyinshi uukoresheje uburyo bwizewe kandi bwa karemano dore uko uzabigenza :

Ibyo uzakenera

  • Amavuta ya ricin ( huile de ricin) cyangwa se aya coco ( huile de coco). Uyabuze yose wakoreshe huile d’olive.
  • Fata akaroso wisigisha mascara ugasukure neza
  • Gakoze mu mavuta amwe mu yo twavuze haruguru ugasige ku ngohe
  • Hera aho zitereye uzamura ariko ushyireho make kuko uhumbije yajya mu maso
  • Jya ubikora buri mugoroba igiye kuryamana nyuma yo kwikuraho ibirungo

Uko iminsi ishira ugenda ubona ko ingohe zawe ziyongera. Aya mavuta ashobora gukuza ingohe bitewe nuko yifitemo vitamin E, akaba anakize kuri acide gras , n’ama proteins

Source : afriquefemme

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe