Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wacutsa umwana utamuhutaje

Uko wacutsa umwana utamuhutaje

Yanditswe kuwa 09-10-2017 Saa 10 : 14

Gucuka k’umwana no kuva mu cyumba cy’ababyeyi umwana adahutajwe byombi birajyana, byakagombye gukorwa umwana agisohoka muri cya cyiciro aba agomba gushira amatsiko mu mirire, guhera ku mwaka umwe n’igice. Gukura umwana mu cyumba bikorwa hagamijwe gukuza ya sura njyewe y’umwana ( autonomie) . Ubwisanzure bw’ababyeyi mu gikorwa cy’abashakanye bukaza nyuma.

Ababyeyi bakunze kugira ingorane zo gucutsa umwana kuko batabona umwanya wo kumutegura.

Dore uko byakorwa mu buryo bwiza

  • Bitangira ugabanya inshuro zo konsa, igihe warimuhaga ukarisimbuza ibindi byo kunywa ku manywa.
  • Nyuma umwonsa nijoro gusa, ugatangira kumusinziriza mu cyumba cye nijoro, kandi ukamuha uwo bararana kugira ataza kugira ubwoba cyangwa yakenera isuku akabura uwo abwira.
  • Wiyemeza kuba wasura aho aryamye kugira ngo umwereke ko utamutaye ! Byaba ngombwa wumvise akomye gato ukajya kureba. Ibi bimwubakamo ko mukiri kumwe n’ubwo mutari mu buriri bumwe ! Bimufasha cyane kubaka ya sura njyewe kuko buhoro buhoro arushaho gushakisha uko yakwiyitaho we ubwe !

Urugero : iyo abonye udahari, akurikije uko wakurikiranyaga gahunda umwitaho, atangira kubyikorera ! Akagerageza kwihitiramo ibyo yambara, akiyambika, akamenyesha ko ashaka“pot” ayifashe mu ntoki.

Icyitonderwa : Gucutsa umwana birashoboka mbere y’umwaka umwe n’igice, cyane cyane ko muri iki gihe ari byo bikunze gukorwa bitewe n’uko hari n’abakurikirwa mbere y’icyo gihe cyangwa se umubyeyi ataboneka. Ibyo bigira icyo bigabanya mu mikurire y’umwana cyane cyane mu mitekerereze ye. Hari n’abakomeza kurarana n’umwana hejuru y’imyaka itatu, rimwe na rimwe akaba acyonka. Ibyo bidindiza isura njyewe y’umwana.

Umwana ntagomba kubwirwa ko ibere ari ribi cyangwa ngo aryonke ribishye. Byamutera kwibaza iko ikintu kiza gihinduka ikintu kibi. Umubyeyi yubahirije ibyo tumaze kuvuga haruguru, umwana aba agomba gufashwa gufata icyemezo cyo kureka ibere ku bushake bwe.

Igihe umwana yamaze kumenyerezwa kurara mu cyumba cye, ntagaruka na rimwe kurarana n’ababyeyi, byamuremamo akajagari hagize umubyeyi umugarura muri cya cyumba bitewe n’uko uwo bashakanye ataraye aho ngaho.

Byatanzwe n’abatoza b’ingo : Claudine na Alphonse

Ibitekerezo byanyu

  • njye inama nabagira ni ukwonsa abana kugeza baryikuyeho. gukura umwaa ku ibere ni torture morale ikomeye. mujye mwishyira mu mwanya wabo, nawe ufite iktu ukundabakagufatira ingamba zo ku kikwima kandi noneho unakibona mu maso yawe. umwan wonse akikura ku ibere aghora akeye ku mutima, nta mujinya n’indimico mibi abanyarwanda bakunze kwita ubutindi.

    ikindi ni uko gukurikiza umwana ntaho byanditse ko ugomba kumucutsa hari benshi bakomeza kubonsa, yanabyara bakonkana kandi ntibigire icyo bibatwara.

    ababyeyi mureke tube icyo imana yaduhamagariye, inzitwazo zoze tuziveho. niyo waba igira akazi umara umwanya mutari kumwe aho ubonekeye rimushyireho yongere akwihumurize. umwan utonsa , udaheka, noneho mutanararanye ntaba akiri uwawe.

  • Yemwe mfite umwana ugiye kuzuza 2 ans ariko umutima wo kumucutsa narawubuze. ndabitekereza ariko imbaraga zo kubikora narazibuze. ukuntu akunda ibere, mbona ndimuvanyeho yagira ikibazo. Sinirengagije ko kurarana nawe anyonka bituma ntaruhuka neza ariko rwose, nasanze kurimukuraho ubu naba muhohoteye. ababishoboye mujye mubonsa rwose ariko kurimukuraho wowe ubwawe simpamy ako bitamusigira ingaruka

    Tugerageze nkababyeyo aho bishoboka.

  • Sha nanjye ndumva umwana yakonka akaryikuraho.Keretse havutse ikindi kibazo.

  • ibyo bitekerezo byanyu ndabihinyuye gucutsa umwana nibyo rwose njye ndabishyigikiye ahubwo barakose kutugira inama yuko byakorwa kuko nkanjye umugabo akorera hanze ya kigali iyo yaje umwana ntasinzira pe !kdi afite umwaka nigice niyo asinziriye aba ashikagurika murumva ko rero nta kubaka urugo kugihari nyine ubwo nimugitondo yabyutse kdi nanjye simba nisanzuye kubera baba barwana nabakozi barira !AGASARO MURAKOZE.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe