Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Ibyagufasha kugira umusatsi karemano muke ukubereye

Ibyagufasha kugira umusatsi karemano muke ukubereye

Yanditswe kuwa 06-10-2017 Saa 08 : 04

Kugirango umusatsi wa naturel use neza ukenera kwitabwaho mu buryo bwihariye nkuko n’abafite n’imisatsi idefrije bahitaho . Gusa ntiwakoresha uburyo bumwe nkubwo ukoresha ku misatsi idefrije kuko imisatsi ya naturel igira umwihariko wayo.

Irinde kwiyogoshesha ukurikije iby’abandi : buri muntu wese agira ibimubereye. Jya uhitamo inyogosho ikubereye kandi umusatsi wose bawuringanize. Ku bashyiramo ibyo kuworoshya. Ni byiza kubanza gushyiramo izo produits mbere ukajya kwiyogoshesha nyuma bakawuringaniza neza.

Jya wiha igihe ugomba kugabaniriza imisatsi : kugirango imisatsi ya naturel migufi igire gahunda igomba guhora iringaniye ku buryo utabona isumbanye cyangwa se ngo umuntu asokoze hazemo imirongo. Bityo rero byaba byiza ugihe wiha igihe ntarengwa ugomba kuba wagabanije umusatsi kugirango uhore kuri gahunda imwe.

Ntugasigemo amavuta hatarumuka : hari abantu bibwirako gusiga amavuta mu musatsi utose aribwo woroha ugasokoreka ariko siko biri kuko iyo umusatsi wumutse neza ukawusiga nibwo usa nez kandi uagasokoreka neza.

Ryamana akantu mu mutwe kawufata : hari abazi ko udutambaro dufata imisatsi tugomba gukoreshwa n’abasuka cyangwa se abadefriza gusa nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko n’umusatsi mugufi wa naturel iyo urajemo agatambaro birawufasha bugatuma amu gitondo usokoreka neza.

Irinde gushyiramo amaproduits wiboneye yose yo kuworoshya  : hari amaproduits aba yaragenewe kudefriza imisatsi ikarambuka hari n’andi akoreshwa ku bantu bashaka koroshya gushya ariko icyaba kiza nuko mu gihe ushaka naturel nziza wakorsha amavuta gusa ukirinda gushyiramo amaproduits kuko bituma ucika ukamera nk’umusatsi udefrije urimo repousse nyinshi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe