Ingaruka zo kudasinzira neza n’icyo wakora

Yanditswe: 05-10-2017

Igihe turimo gikangurira abantu kutaruhuka bihagije cyane cyane nijoro, bitewe no kwiga nijoro, akazi k’ijoro, ubucuruzi, kuzinduka kare cyane, urusaku rwinshi hamwe na hamwe, telefone, internete, na radio na televiziyo, utubyiniro n’amafilime. Ibi biguye nabi ubwenge, ubuzima n’imico y’abantu.

Ingaruka zo kudasinzira neza no kutaruhuka bihagije bifite ingaruka zikomeye cyane ku buzima aho usanga kuremwa kw’imvubura ya insuline mu rwagashya bigabanukaho 30% iyo utasinziriye bihagije cyangwa ngo uruhuke neza.

Iyo umusore asinziriye amasaha 4-6 y’ijoro, ahomba 40% y’isukari igenewe amaraso. Kugarura izo mbaraga zazimijwe no kudasinzira neza, bisaba gusinzira bihagije amajoro 6. Kudasinzira bihagije byongera imisemburo ngenga mubiri itera guhangayika. Mu gihe kuruhuka bihagije bitera ubwonko kwibuka neza.

Dore ibyo usabwa ngo usinzire neza :
Jya uruhuka amasaha 7 kugeza 8 buri joro

Igicuku (saa sita z’ijoro) kijye gisanga urangije nibura amasaha 2 n’igice kugeza kuri 3 uryame. Kuko isaha imwe y’ibitotsi muri uwo mwanya ingana n’amasaha 2 ya nyuma y’igicuku.

Ryama utariye , cyangwa urye imbuto gusa cyangwa ufate utwo kurya tworohereje amasaha 2 mbere yo kuryama. Iyo uryamye igifu kibereye aho usinzira ibitotsi byiza.
Irinde kureba muri telefoni umwanya munini mbere yo gusinzira cyane cyane iyo wazimije itara hagasigara urumuri rwa telefoni gusa.

Ryama ahantu hari umwuka mwiza no mu biryamirwa bisukuye.
Ibi uramutse ubyubahirije byarinda umubiri wawe kugerwaho n’ingaruka zo gusinzira nabi no kuruhuka igihe gito mu masaha y’ijoro.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe