Impamvu yo kubyimba ibirenge ku mugore utwite nicyo wakora

Yanditswe: 04-10-2017

Ubusanzwe mu gihe umugore atwite, amaraso n’andi matembabuzi biriyongera ku kigereranyo kiri hejuru ya 50%. Ibi ni ukugirango umwana azabashe gukura neza.
Ukubyimba kw’ibice bitandukanye by’umubiri w’umugore utwite rero birashoboka.

Bishobora guterwa n’uburwayi cyangwa se ahubwo biturutse ku kwiyongera kw’amaraso n’andi matembabuzi.

Ukubyimba kutatewe n’uburwayi ku mugore utwite bikunze kwibasira intoki, mu maso, amaguru ndetse n’ibirenge.

Kwiyongera kw’amaraso n’amatembabuzi ku mugore utwite biba bikenewe kugirango byoroshye umubiri maze umwana akureneza. Aya matembabuzi kandi anafasha mu myanya myibarukiro kugirango yaguke maze umwana azabone aho anyura. Ubusanzwe kandi aya matembabuzi n’amaraso biba bigize hafi 1/3 cy’ibiro by’umugore utwite.

Ukubyimba bitari uburwayi mu gihe umugore atwite
Uku kubyimba gushobora kubaho mu gihe icyo aricyo cyose cyo gutwita. Ariko bikunze kubaho mu kwezi kwa gatanu ndetse bikiyongera cyane mu gihembe cya gatatu cyo gutwita ari nacyo cyanyuma.

Dore bimwe mu byatera kubyimba mu gihe cyo gutwita bitaturutse ku burwayi :

  • • Guhagarara igihe kinini
  • • Gukora igihe kinini ku munsi ndetse n’iminsi myinshi mu cyumweru.
  • • Ibiryo birimo potasiyumu nkeya
  • • Kunywa ikawa nyinshi cyane
  • • Gufata ibintu birimo imyunyungugu myinshi

Ni iki wakora ?
Mu gihe ubonye wabyimbye amaguru cyangwa ibindi bice by’umubiri mu gihe utwite ihutire kubaza Muganga icyaguteye uko kubyimba. Muganga mu gihe amaze kukubwirako ukubyimba kwawe mu gihe utwite ari ibisanzwe, ibi bintu bishobora kugufasha.

Kurya ibintu birimo potasiyumu nk’imineke, kwirinda kunywa ikawa, kudahagarara igihe kirekire, kuruhuka bihagije n’ibindi.

Ibi nabyo bishobora kugufasha mu kugabamya kubyimba mu gihe utwite.

  1. • Kwirinda guhagarara igihe kinini.
  2. • Kuryama amaguru yawe asa nari hejuru, ushobora kandi kuyasegura nk’umusego cyangwa ikindi kintu cyatuma yigira hejuru
  3. • Kwirinda kwambara inkweto ziguhambiriye cyane
  4. • Kwirinda kwambara imyenda igufashe cyane
  5. • Kugabanya gufata ibintu birimo umunyu mwinshi • Kuryamira uruhande rw’ibumoso.

Ukubyimba by’uburwayi mu gihe cyo gutwita ?
Ubusanzwe kubyimba bidateje ikibazo ku mugore utwite bigenda biza buhoro buhoro kandi ntabwo biba bikabije. Iyo uku kubyimba bije mu buryo butunguranye mu biganza ndetse no mu mazo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara mbi cyane mu gihe cyo gutwita yitwa Pre-Eclampsia.

Ubusanzwe iyi ndwara irangwa no kubyimba , umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse na poroteyine nyinshi mu nkari.
Ku isi yose ndetse no mu Rwanda iyi ndwara yica ababyeyi benshi.

Uku kubyimba kudasanzwe mu gihe umugore atwite twita uburwayi bishobora guterwa na :

  • • Ukuvura kw’amaraso hanyuma utuvure (clots) tugafunga imitsi ijyana amaraso
  • • Umuvuduko ukabije mu gihe umugore atwite
  • • Uburwayi bwa Diyabete
  • • Kuba warigeze kugira nubundi iki kibazo ku nda yazabanje.

Dore bimwe mubimenyetso bishobora kukwerekako wabyimba by’uburwaye mu gihe utwite :

  • • Umuvuduko w’amaraso uri hejuru ya 140/90
  • • Kubyimba ukuguru kumwe gusa, kukaba gushyuha, gusa n’umutuku, ndetse kunakubabaza.
  • • Kubyimba bije bitunguranye kandi bikiyongera vuba.
  • • Gutakaza ubwenge rimwe na rimwe,
  • • Guhumeka ku buryo bugoranye.
  • • Impinduka mu kureba
  • • Kubabara mu nda kuburyo butunguranye kandi budasanzwe
  • • kuribwa umutwe.

Mu gihe ugize kimwe muri ibi bimenyetso tuvuze haruguru ihutire kujya kureba Muganga kugirango abashe kugufasha hakiri kare.

Ese uku kubyimba by’uburwayi biravurwa bigakira ?
Uku kubyimba rwose by’uburwayi biravurwa bigakira kandi mu gihe wivuje hakiri kare ntakibazo gishobora kuba ku buzima bwawe ndetse n’ubw’umwana.

Nkuko twabonye ko kubyimba by’uburwayi mu gihe umugore atwite biterwa n’impamvu zitandukanye ninako bivurwa bitewe n’icyabiguteye.

Mu gihe byatewe n’umuvuduko w’amaraso wiyongereye, Muganga aguha imiti ivura umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ubundi buvuzi byabigenewe. Hanyuma byaba byaturutse kuri twa tuvure tw’amaraso twafunze imitsi itwara amaraso nabwo Muganga aguha imiti ibivura hanyuma ntugire ikibazo icyo aricyo cyose.

Ikibanze ni ukwegera Muganga vuba bishoboka ukigira ibimenyetso by’ibanze.

Source : tantine.rw

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe