Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Imigati irimo amata

Imigati irimo amata

Yanditswe kuwa 04-10-2017 Saa 09 : 48

Ibikoresho

  • Ifarini y’umweru garama 170
  • Ifarini yuzuye ( farine complete) garama 150
  • Umusemburo w’imigati garama 7
  • Amazi akonje cl 30
  • Amata cl 10
  • Inyanya zumishijwe garama 100
  • Umunyu
  • Amavuta

Uko bikorwa

  1. Shyushya amata abe akazuyaze usukemo umusemburo
  2. Yareke amare iminota 10
  3. Uko umwanaya uhita wongeramo amazi y’akazuyazi agakombe 1
  4. Shyira ifarini n’umunyu mu isorori usukemo ya mvange y’amata
  5. Bivange ukoresheje umutozo w’amashanyarazi ( fouet electrique)
  6. Bireke ahantu hari umuyaga bimare isaha 1
  7. Igihe pate imaze kubyimba neza wongeremo inyanya zumye zikasemo duto cyane uvangishe intoki
  8. Shyushya amavuta make ku ipanu
  9. Kata udusate duto uduhe forme ushaka
  10. Dushyire ku ipanu buri ruhande rumareho iminota 3

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe