Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Alexanderia afite umwihariko wo kwita ku misatsi karemano

Alexanderia afite umwihariko wo kwita ku misatsi karemano

Yanditswe kuwa 05-10-2017 Saa 04 : 12

Alexanderia Haidara watangije salon y’imisatsi itadefirije ( natural hair salon) yitwa Marina Bella ifite umwihariko wo kwita ku misatsi karemano y’abirabura ndetse akaba anacuruza amavuta yagenewe iyo misatsi. Alexanderia rero akomoka muri Amerika (USA) ariko akaba amaze imyaka 3 aba mu Rwanda. Hashize umwaka atangije iyo salon iherereye mu mujyi wa Kigali.

Nkuko abivuga mbere yadeferizaga imisatsi ye ariko kuko akunda kujya mu bihugu byinshi akagorwa no kubona uwita ku misatsi ye. Ubwa nyuma afata icyemezo cyo gukata imisatsi idefirije yagiye kuyidefiriza, baramutwika ahita yiyemeza kuyikuraho.

Alexanderia amaze imyaka 15 afite imisatsi karemano ye. Icyo gihe akata imisatsi ye ntago byari byoroshye kubona uko yita ku misatsi karemano dore ko nta na mavuta ajyanye nayo yari menshi ku masoko. Gusa kuri ubu byarahindutse ndetse bisigaye bimeze nk’ ibigezweho ndetse n’ inganda nyinshi zisisagaye zikora ayo mavuta.

Igihe yaje mu Rwanda nabwo ntiyahise abona salon yita ku misatsi karemano, ahitamo kuyitangira. Gusa agereranije U Rwanda n’ ibindi bihugu avuga ko kugira imisatsi karemano abantu babyumva vuba atari nko mu bindi bihugu aho abagore bahora basutse cyangwa biteyeho imisatsi itari iyabo.

Mu gihe amaze akorera mu Rwanda amaze gukorana n’abategura imyiyereko y’imyenda ( fashion show )ndetse kuri ubu ari gutegura imurika ry’imisatsi itadefirije mu minsi iza. Akaba yifuza ko iryo murikagurisha ryafasha abikorera gukora amavuta y’imisatsi akorewe mu Rwanda no gukangurira abantu bakora umwuga ujyanye n’iby’imisatsi kujya ku byiga mu ishuri.

Umukeneye wamuhamagara kuri tel: 0782511455

Astrida.

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.