Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wafasha umwana wawe igihe akunda gushukwa n’abandi.

Uko wafasha umwana wawe igihe akunda gushukwa n’abandi.

Yanditswe kuwa 04-10-2017 Saa 03 : 35

Kwigira ku bandi no ku kwigana ibyiza bakora ni uburyo bumwe abana bakoresha bubafasha kwiyubaka no gutegura ejo habo heza. Gusa hari ubwo uko kwigira ku bandi no kugendera ku bitekerezo byabo biba biri mu murongo mubi ndetse ukabona ko bikabije.

Aho ni ha handi igihe cyose ubona umwana wawe akora amakosa bitamuturutseho ahubwo yayobejwe n’abandi bana cyangwa undi muntu yabyiganyeho.

Kubera iki umwana yemera gushukwa n’abandi ?

  1. • Kuba adashaka kugirana amahane n’abandi
  2. • Ashaka kwemerwa n’abandi bana kurusha uko yitekerezaho
  3. • Atinya kugaragaza umwihariko we kuko watuma atereranwa n’abandi
  4. • Ashaka kwitabwaho n’abandi
  5. • Atinya guhakana kuko nta kizere aba afitiye ibitekerezo bye

Icyo umubyeyi yakora ngo umwana areke koshywa n’abandi bana cyangwa se undi wese wamushuka ngo akore ibibi.

Aha birashoboka ko umwana wawe yakora ikibi ariko umutima we yumva ko utakimwemerera. Iyo bidakosotse hakiri kare noneho umwana agera ubwo abitinyuka akaba nawe yabishishikariza abandi bana.

Niyo mpamvu umubyeyi ubonye ko umwana we akunze kugwa mu makosa yashutswe n’abandi bana bamuba hafi muri ubu buryo :

  • • Kangurira umwana kwigirira ikizere no kugaragaza ibyifuzo bye. Niba umwana akubwiye igitekerezo niyo cyaba gipfuye ujye umusobanurira neza impamvu kitemewe.
  • • Jya umwigisha imyitwarire myiza no kugira ingangagaciro. Niba umwana akwibye amafaranga wamubaza akakubwira ko ari abana bigana bayamutumye. Icyo gihe uramuhana ukamubwira ko ubujura ari bubi.
  • • Jya umenyereza umwana kuvuga uko umunsi we wagenze. Ibyamubabaje n’ibyamushimishije. Niho uzamenyera nizo nshuti ze.
  • • Jya ukurikirana unamenye inshuti ze umuganirize uburyo bwo kuzitwaraho kuko niyo wamenya ko ari mbi ugahita uzimubuza. Umwana yihagarara akakwerreka ko we atakoze amahitamo mabi.
  • • Jya utumira inshuti ze izisabe gukurikiza amabwiriza musanzwe mukoresha iwanyu kandi n’umwana igihe agiye iwabo umusabe kuza kuhabiriza amabwirirza ahasanga
  • • Igsha umwana kugira imirongo genderwaho no kutayitandkira ngo ajye hanze yayo.

Ibi byagufasha kumenya uko ufasha umwana wawe igihe ubona ko ahururwa cyane n’imyitwarire mibi y’abandi bana bakamushuka gukora amakosa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe