Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Yabyaye amaze imyaka 7 yarabuze urubyaro

Yabyaye amaze imyaka 7 yarabuze urubyaro

Yanditswe kuwa 10-10-2017 Saa 02 : 47

Nicole Amahoro ni umubyeyi ushima Imana kuba yarumvise gusenga kwabo we n’umugabo we ikabaha abana barimo n’impanga, bari bamaze imyaka irindwi bashakanye ariko barabuze umwana. Si ibyo gusa kuko naho bamariye kubyara umwana wabo wa kabiri yararwaye cyane kugezaho bakeka ko ari kanseri ariko nabwo Imana iramukiza.

Tugitangira Umugabo niwe wari ufite ikibazo. Kwa muganga baramubwiye ngo mu bagabo bazabyara ku isi ngo wowe ubyibagirwe, ariko we yavuze yizeye ko azabyara. Yaravuze ngo njyewe oya ndabyizeye. Yabanje kwipimisha nyuma y’umwaka n’amezi ane nibwo yabimbwiye. Nazanye reports zanjye kuko bari baduhaye abanganga batandukanye we ntiyazinyereka.

Byarambabaje ndababara ariko bigeze igihe ndabyakira. Byageze igihe akajya agura sambusa agashyira hariya ku meza agahamagara abana ngo arazibazaniye kandi ntabahari. Twashakaga abana batatu akajya ahamagara abana nkaho bahari akamuhamagara mu kwizera. Yashaka sandali nabwo agahamagara izina ry’umwana ngo azimuzanire.

Yahamagaraga amazina mu gitondo, saa sita na nimugoroba.Hari n’igihe yari ari muri public toilets isaha yo guhamagara amazina igeze atangira guhamagara. Umuntu amubonye amubaza niba ari muzima.

Imiti kwa muganga bamuhaye yanyoye imwe imugwa nabi dusigara dusenga gusa.
Nakomeje kuba umukiristu kandi nkumva ntazava muri iyi isi ntaritwa umumama. Naravugaga nti byatwara imyaka magana abiri byatwara ingahe, icyo nari nizeye cyo nuko numvanga tuzabyara

Ndashima imana ko yaduhaye umwana w’imfura w’umukobwa, uwa kabiri w’umuhungu n’abagatatu b’impanga.

Maze kubyara twaje kuba mu Rwanda kuko ubundi twabaga Uganda. Twaje mu Rwanda umwana wa kabiri yujuje umwaka n’igice nahise mukururikiza impanga.

Nyuma gato umwana yaje kurwara.Twakoze ibizamiini basanga afite ikibyimba mu nda. Tujya Faycal nabo barabyemeza batangira no kuvuga ngo ni cancer. Batubwiye kumujyana mu Buhinde ariko kuko twari tumenyereye Uganda tuziko hariyo abaganga beza twamujyanyeyo kuri international hospital. Bagezeyo bamukorera operation bamukuramo impyiko imwe asigarana imwe.

Ariko operation irangiye ahita ajya muri koma amarayo amasaha abiri. Ya mpyiko bayohereje muri Afrika yepfo ngo barebe ko ari cancer koko.

Hashize iminsi ine araremba. Ubwo nari ino ari kumwe na papa we. Banyoherezaga amafoto nkabona ko arembye ariko uwambazaga namubwiraga ko ameze neza azakira vuba kuko nari mbyizeye.

Abanganga baramurebye bararebana. Kurebana kwabo hari icyo byerekenaga. Papa we ni umunyamasengesho ukomeye cyane. Yarasenze mu ndimi zose kugeza saa cyenda araruha. Papa we yarasenze ati ndakwinginze sinshaka ko umwana basanga arwaye kanseri. Ibizamini byaje umwana nta kanseri ubu ni muzima afite imyaka itandatu.

Umwana wanjye ubu afite impyiko ebyiri. Ndashimana Imana ko Imana yankirije umwana. Nta kinanira Imana, Imana irashobye. Wowe uyizere ntacyo idashobora gukora. Ndashima Imana ntashidikanya na gake.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe