Uko wakwivura guhumura nabi mu kwaha

Yanditswe: 28-09-2017

Kugira impumur mbi mu kwaha usanga biba bibangamye cyane ndetse bamawe bakagerageza kubihisha bakoresheje kwitera imibavu ihumura neza hakaba ubwo binarushaho guhumura nabi iyo byivanze niyo mibavu.

Nyamara birashoboka ko wakira icyo kibazo ukoresheje uburyo bworoshye bushobora korohera buri wese.

Uko wakoresha indimu :
Indimu ni urubuto rwiza ku buzima rukoreshw amu kwivura indwara zitandukanye. Izwiho cyane kurwanya bacteries ari nazo zitera impumuro mbi mu kwaha. Birahagije gus ako wajya ufata agasate k’indimu ukagakuba mu kwaha umutobe wayo ukajyamo ubundi hamara kuma neza ukambara ukagenda. Gusa iyo uzi ko uri bugende kuzuba cyane biba byiza kubanza ukayikaraba kuko izirana n’izuba.

Bicarbonate de soude
Bicarbonate nayo ikoreshwa mu buvuzi no mu bindi bitandukanye. Iboneka muri farumasi. Nayo irwanya bacteries. Ituma uruhu rwinjiza umwuka mwiza . yagufasha cyane mu kwivura impumuro mbi no kutabira ibyuya mu kwaha.

Kunywa amazi ahagije : Iyo umubiro wawe ufite amazi ahagije bituma imyanda isohoka n’amazi bikakurind ako ibyuya byawe biza kuba binuka.

Gukoresha isabune z’umwimerere : Isabune zikoze mu bintu by’umwimerere nk’iyitwa shea butter n’izindi zitandukanye nazo zifasha kwivura impumuro mbi mu kwaha.
Ngubwo uburyo butandukanye wakoresha mu kwivura impumuro mbi mu kwaha igakira burundu kandi udahenzwe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe