Ahabanza » Umuryango » Urugo » Inzitwazo abantu biha zikabasenyera urugo

Inzitwazo abantu biha zikabasenyera urugo

Yanditswe kuwa 26-09-2017 Saa 12 : 38

Kuri iki gihe abashakanye usanga batanga ibisabanuro bitandukanye n’inzitwazo z’ibyo bari bakwiye gukora mu ngo zabo ngo bigende neza ariko ugasanga hari uburyo bashatse kubyoroshya ahanini bifashisha aho ibihe bigeze n’ibindi. Uko ibihe byahinduka kose, imibanire myiza n’ubusabane bw’abagize umuryango nta rwitwazo byari bikwiye guhabwa.

Dore inzitwazo 4 zikomeye abenshi bashyira imbere
Abantu ntibabana badatonganye :
Ibyo uzabyumva kenshi abantu babivuga ndetse bakunze kubyita ngo ntazibana zidakomanyije amahembe. Urakaranya n’uwo mwashakanye aho gusaba imbabazi ukihumuriza uti n’ubundi ntazibana zitakomanya amahembe ! Abashakanye bakwiye kuzirikana ko nubwo intonganya ziba zigashira ubuzima bugakomeza ariko burya hari icyuho bisiga mu mubano w’abashakanye.

Tekereza amagambo mubwirana iyo mwarakaranije ukuntu aba akakaye, wibuke akantu gato uwo mwashakanye yigeze kukubwira mwashwanye kagagukomeretsa umutima ubwo niko nawe afite ako wamubwiye. Ibyo rero hari icyo byangiza mu rukundo cyane iyo bitaganirwaho, mugatongana ejo mukanze aho.

Kuganira ni byiza ariko umwanya ni muto ! Ikindi gikomeye abantu biremsha umutima iyo babona ko ingo zabo zitagenda neza usanga bavuga ko byari bikwiye ko baha umwanya abagize umuryango bakaganira ariko ko ngo nta mwanya ukibaho. Ibyo ujyamo ukabiha umwanya munini, umwanya wo kuganira mu rugo ukabura bishobora kutazakugirira umumaro nk’uw’ibiganiro byari kuzamara. Nta rwitwazo ukwiriye kwitwaza ngo wabuze umwanya wo kuganira n’uwo mwashakanye. Ibyo ukora byose nawo wushyiremo urebe ko utazunguka kurushaho.

Twakagiranye ibihe byiza ariko ntibishoboka : urundi rwitwazo uzumva nuko abashakanye baba batakigirana ibihe byiza. Uko abashakanye biyima ibihe byiza biruta n’ibyo bagiranye bakirambagizanya, niko umwe arushaho kujya kure y’undi no kubura umunezero ku wundi. Umwanya wo kuba muri kumwe munezerewe nawo ugaomba gusigara muri gahunda zose mugira kuko uzabafasha kugira urugo rwiza.

Byaba byiza tubaye inshuti zihariye ariko ntibiza neza : iyo izo nzitwazo eshatu mwazihaye ikicaro haz an’indi ya kane yo kuba mutakiri n’inshuti usibye no kuba mwarashyingiranywe. Umwe ashaka gukurura bwa bucuti bahoranye akumva ntibiza neza kuko inzira eshatu twabonye haruguru ubucuti bw’abashakanye bunyuramo zose mwamaze kuzisiba.

Niba wajyaga ugira zimwe mu nzitwazo tuboney haruguru mu rugo rwawe, ubu noneho ubonye ko ari bibi ntaho byazabageza usibye ku gusenya. Ibi nibyo usanga bisenya ukibaza niba abantu ari ba bandi bakundanaga bikakuyobera. Ntugahe urwaho urwitwazo na rumwe.

Ugomba gukomeza gukorera uwo mwashakanye ibyo wamukoreraga cyera mukirambagizanya, mukiri bato mutarabyara, n’ikindi gihe cyose utekereza ukumva ko mwari mu bihe byiza. Ibyo bihe bigomba guhorahora nta rwitwazo ruhari.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe