Ibyakwereka ko umwana arwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Yanditswe: 25-09-2017

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ( infection urinaire) ni indwara ikunzwe kuvugwa cyane ku bantu bakuru nabwo b’igitsina gore ariko buriya n’abana nabo bashobora kiyirwara ukibaba yabagiraho ingaruka zikomeye igihe itavuwe neza. Ahanini infections urinaires ziterwa na bacterie yitwa Escherichia Col, ariko hari n’izindi bacteries zibigramo uruhare.

Abana bakunze kwibasirwa na infections urinaires

Ahanini abana b’abakobw anibo baba bafite ibyago byinshi byo kurwarwa infection urinaire gusa n’abahungu nabo bashobora kuyirwara. Ibyo bikaba biterwa nuko abakobwa baba bafite ibyago byinshi byo kwinjiza bacteries mu rwungano rw’inkari.

Ibimenyetso bizakwereka ko umwana wawe afite infections urinaires

  1. • Kugira umuriro mwinshi nta yindi mpamvu ubona uwumutera
  2. • Kubabara no kokerwa mu gihe umwana ari kwihagarika
  3. • Gushaka kwihagarika cyane ku buryo umwana wari usanzwe atinyaraho inkari zishobora no kumucika akinyarira.
  4. • Kubabara umugongo wo hasi no kugira ububabare munsi y’umukondo
  5. • Kugira inkari zihumura nabi cyane
  6. • Kunyara inkari zivanzemo amaraso

Uko abanganga basuzuma abana infections urinaires

Umwana umaze gukura atanga inkari bakazipima naho ku muto utabashaka gutanga inkari bakoresha aga tube bacengeza mu muyoboro w’inkari bagakuramo inkari bapima
Infections urinaire zivurwa gute ?

Akenshi baganga batanga imiti ya antibiotiques. Niba umwana wawe ari munsi y’imyaka ibiri hashobora gukorwa ibindi bizamini byo kureba ko umuyobora w’inkari ukora neza.

Warinda umwana ute kurwara infections urinaires

  • Gutoza umwana kujya yihanagura ajyana inyuma igihe ari mu bwiherero
  • Gutoza uwmana kujya ajya kwihagarika igihe abikeneye aho gufunga inkari
  • Rinda uwnana wawe constipation kuko nayo iri mu mpamvu zitera umwana infections urinaires
  • Irinde kogesha amasabune mu myanya y’ibanga y’umwana
  • Gusiramuza umwana w’umuhungu kuko nabo bashobora kurwara infections urinaires
  • Kwambika umwana imyenda y’imbere ifite isuku
  • Guhindura pampers igihe yayanduje n’ibindi

Ni byiza rero kujya ugenzuraisuku y’umwana wawe kuko tubonye ko n’umwana muto ashobora kurwara infections urinaires zikaba zakura zikagera ku rwego rwo hejuru mu gihe zitavuwe hakiri kare. Ibyiza kurushaho ni ukurinda abana

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe