Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Nta muntu n’umwe ushaka kunyumva ngo nakunze nabi

Nta muntu n’umwe ushaka kunyumva ngo nakunze nabi

Yanditswe kuwa 25-09-2017 Saa 09 : 57

Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 utashatse ko dutangaza amazina ye. Iyo muganira agaragaza agahinda ariko yavuga ku musore bakundana ukabona amwenyura kandi yishimiye kuvuga ibyiza by’uwo musore. Gusa ngo afite ikibazo cyo kuba nta muntu n’umwe ushaka kumwumva ngo yakunze nabi.

Ubwo twari ku murongo turi benshi dutegereje kwakirwa na muganga, hanyuzeho umusore ufite ubumuga bw’uruhu bakunze kwita nyamweru. Aciyeho abantu bamukurikije amaso bacecetse ariko bamwe muri bo batangira kuvuga bagaragaza ko bamufitiye impuhwe, abandi bavuga ibibazo bene abo bantu bahura nabyo.

Umukobwa twari twegeranye yahise acana telefoni ahamagara umuntu baravugana. Bavugana nk’abantu ubona barambagizanya. Avuye kuri telefoni yasanze abantu bakiganira kuri wa musore. Umukecuru umwe yabajije abandi twari ku mwe ngo ese buriya uriya ashobora kubyara umwana ufite ruhu ruzima ? Bamwe bati yego abandi bakabihakana.

Wa mukobwa yarimyoje. Ariko abasubiza asa naho adashaka ko bamwumva. Ati : “ Ariko abantu babaye bate ? . Ubwo kuko twari twahoze tuganira yahinye ijwi arambwira ati. “ Aba bantu batumye nongera kugira isereri reka njye kwicara hariya mu byatsi. NibaNgeraho umbwire. Yicaye mu byatsi ariko ukabona ko hari ibintu bitamunejeje. Yakomeje kwimyoza amarira amuzenga mu maso. Bamaze kutuvura twaratahanye kuko twerekezaga mu bice bimwe nibwo yanganirije ku kibazo afite musaba ko namufata amajwi aranyemerera.

Ati : “ Maze imyaka igera kuri irindwi nkundana n’umusore ufite ubumuga bw’uruhu ariko nta muntu n’umwe unyumva. Bose bavuga ko nakunze urutabaho. Uwo musore twahuriye ku ishuri bitangira mbona mufitiye impuhwe bisanzwe tukaganira cyane. Twatangiye gukundana ubwo tukiga ariko tubigira ibanga.

Aho tumariye kwiga yabonye akazi nanjye ndakabona. Iwacu rero bakomeje kujya bambaza ibyo gushaka umugabo nkabihorera kuko n’ubundi narinziko bitazanyorohera kubibumvisha. Naganiriye na fiancé wanjye twemeranya ko tuzabana. Nabanje kubwira mama ko nzaza kubereka umusore tuzabana ndetse ndanamusobanurira kugirango amfashe kubyimvisha Data. Ariko mama yahise andakarira avuga ibintu byinshi ngo ndi ikigoryi, ngo amafaranga bantanzeho yapfuye ubusa n’ibindi byinshi.

Ubwo aho papa aziye mama yahise amuntamika barantuka cyane. Muri iryo joro bambwiye ko badashobora kuzataha ubwo bukwe. Bwaracyeye njya kwa mukuru wanjye ngo angire inama nawe ankurira inzira ku murima. Ngo ndimo kwiyahura ndeba, ngo wagirango sindi muzima. Nagarutse I Kigali njya mu kazi nkuko bisanzwe ariko numva mfite ikibazo ubu gituma ntabasha no gusinzira.

Fiancé wanjye we sindamubwira uko iwacu babyakiriye. Turacyavugana nkuko bisanzwe ariko numva n’ubundi ntateganya kumwanga ngo nuko iwacu bamwanze. Ndamukunda ku buryo ahubwo uko bakomeza kumumbuza ariko ndushaho kumukunda.

Ariko na none iyo ngaruye umutima nkibaza ukuntu umuryango wose wanze kunyakira bintera kwibaza byinshi. Ntekereza uko nzakora ubukwe ntibabutahe bikanyobera. Si nabo gusa kuko hari n’inshuti zanjye twabipfuye ngo nanze abasore bazima ngo ndashaka nyamweru. Mbese urebye nta muntu n’umwe unyumva. Nibaza ikintu abantu bose batumva njye nkaba ntyumva ukundi rimwe na rimwe nkakeka ko wenda arijye wayobye. Ariko nkubwije ukuri uwo musore ndamukunda kandi numva niteguye ingaruka zose zizatubaho. Ikingoye gusa ni umuryango wanjye”

Basomyi mudufashe tugire uyu mwari inama. Ese ko umuryango w’iwabo nawe yivugira ko yubaha utamwumva abyitwaremo ate ?

Ukeneye kugisha inama abasomyi. Twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Mukobwa mwiza warayobye !
    Simbivugiye ko ari bibi gushaka nyamweru. Byaba byiza iwanyu babyemeye ariko mugihe batabyemera warayobye. Ubundi kubaka ntago ari abantu babiri gusa. Guhera muri procedures zubukwe kuzageza mubyaye kuzageza mubana byose bigirwa nabantu. Rero nimba batagushyigikiye byihorere ntacyo uzaba uri gukora. Ubukwe buryoha kubera ababyeyi abavandimwe ninshuti. Iyo wabyaye bakaza guhemba nibwo wumva umunezero w’urwawe. Iyo warwaye bakaba bahuzuye nibwo wumva ko gushinga urugo biryoha. Mubyukuri rero ubukwe muzakora mudafite abantu nurugo muzabamo mudafite abantu ntago ruzamara kabiri muzagira irungu no gutereranwa bitume musubiranamo. Urugo ni ikintu kiri beyond abantu babiri. Ntibakababeshye. Ikindi kandi nturi na sure nimba umukunda koko. Urajijinganya. Wamugiriye impuhwe ubyitiranya nurukundo. Bivemo rwose ejo utazatangira kumunena kuko wamaze kumumenyera ukabifatanya nubumuga bwe. Bihagarike rwose ubimusobanurire wongere wiyiteho umwiyibagize uzabona umugabo ushimwa nababyeyi kandi wakunze ataruko ubona ari vulnerable.

  • Muraho bavandimwe mwandikira agasaro.com mbanje kubashimira kubera iyi nkuru mwakoze,iki ni ikibazo kibaho mu miryango itandukanye ariko birushaho kuba bibi iyo bihuye n’imyumvire yo muri Africa.mu byukuri abafite ubumuga ni abantu nk’abandi bagira ibyiyumvo nk’ibyo abandi bose bagira kandi igitangaje nka Leta yacu yabiteye imbone none yabahaye agaciro bakwiriye.

    uyu mwana w’umukobwa ndamwibutsa ko amahitamo yakoze ariwe uyafiteho uburenganzira kurusha undi uwariwe wese yaba n’ababyeyi kuko uwo musore ni umuntu nk’abandi ndetse ashobora no kuba ari imfura kurusha ibihumbi bidafite umurongo.ni wowe wenyine muzabana mu rugo rwanyu ababyeyi cg inshuti ntibatume wabura umugisha wawe kuko ntawamenya hari ubwo uwo musore ariwe Imana yashyizeho amasezerano yo gutsinda kwawe kuba hari intambara ntibigukange bizarangira mubaye abatsinzi kuko nta kosa mufite ahubwo urukundo rwanyu ruzigisha benshi.
    numvise uvuga ko mwize ndagirango uzarebe kuri internet youtube umugabo wo muri Australia witwa NICK VUJCICH NTAGIRA AMABOKO NDETSE NTA N’AMAGURU.ariko Imana yamuhaye umugisha n’umugore utangaje,ubu bafitanye abana babiri babahungu.

    ubuse koko abo babyeyi cyangwa izo nshuti zitekerezako abasenya,abicana,abahemukirana mu buryo butandukanye babiterwa no kuba bafite ibibazo bigaragara inyuma ? cyangwa ahubwo ni ababa bafite ibitagaragara,naho uwo muganga wawe nako ingirwa muganga kuko ntakimurimo,uwo akoreshwa n’amarangamutimaye ntabwo ari ubumenyi,nyine yagushubije agendeye kubyo yakuriyemo atigeze arenga.

    rwose ntucike intege ubukwe ntibuzabura ababutaha kandi bazabagarukira cyane ko ntawe muzaba musabirizaho.
    ikindi urugo rwanyu nimurushinga ruzaba ishuri rikomeye kuri benshi batazi urukundo.

  • Umvira umutima wawe kuko n’udafite ubumuga ashobora kugutera isereri

  • Mwaramutse, abamugaye nabo ni abantu nk’abandi ariko ingo zidashyigikiwe n’ababyeyi inshuro nyinshi ntiziramba.inama namugira icyambere ni ukubanza gusenga Imana ikamuyobora, wenda igaha ababyeyi kubyakira ariko ntazakore ubukwe batabyemeye kuko niyo ugize ibibazo kandi famille mwarashwanye ubura ugufasha ugatangira gutekereza ko wibeshye.

  • Sha hari nigihe ugira ibibazo ababyeyi cg abavandimwe ntibagire icyo bagufasha nubundi mukirwariza. Umvira umutimanama wawe, niba mukundana muzakomezanye nicyo cyonyine cyubaka urugo. Ibindi ni amagambo ubyihorere.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe