Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ibyaranze umugore wa mbere ukize ku isi uherutse kwitaba Imana

Ibyaranze umugore wa mbere ukize ku isi uherutse kwitaba Imana

Yanditswe kuwa 22-09-2017 Saa 09 : 51

Liliane Bettencourt wari umugore wa mbere w’umuherwe ku isi akaba uwa 14 ku rutonde rurimo n’abagabo yitabye Imana kuwa kane tariki ya 21 Nzeli, 2017 akaba yitabye Imana ari hafi kuzuza imyaka 95.

Liliane yavutse tariki ya 21 Ukwakira, 1922 avukira i Paris mu muryango wari wifashije ariko wamenyekanye cyane ubwo se yashinganga uruganda rwa L’Oreal rwakoraga amavuta akunzwe cyane mu bihe byo ha mbere ndetse na nubu.

Liliane Bettencourt yavutse ariwe mwana wenyine bituma atona cyane kuri se ari nako amwigisha akazi. Ku myaka 15 yatangiye gukorera kompanyi ya se akaba yaratangiye yimenyereza kuvanga amavuta no na za shampoo

Ubwo se Eugène Schueller watangije kompanyi ya l’Oreal ikora amavuta ajyanye n’ubwiza izwi cyane mu Bufaransa ndetse no ku isi hose, Liliane yarayisigaranye ibyo byatumye akomeza kuba mu bagore b’abaherwe ku isi kuko umutungo wayo wakomeje kwiyongera

Nkuko bigaragara ku rutonde rwashyizwe hanze muri uyu mwaka na Forbes, Liliane agaragaraho ari we mugore wari ukize kurusha abandi ku isi. Umutungo we wabarirwaga kuri miliyari 33 z’ama Euro.

Liliane Bettencourt yashakanye na Andre Bettencourt mu 1950 bakaba barabyaranye umwana umwe witwa Francoise Benttercourt Meyer, umugabo we Andre akaba yaritabye Imana muri 2007.

Aho umugabo we apfiriye umukobwa we yamuregaga kwangiza umutungo wa kampani yabo aho bamwe ngo bamufatiranaha n’iza bukuru bakamusaba impano z’ikirenga. Muri abo bantu hakaba haravuzwemo na Sarkozy aho bavugaga ko yamuhaye amafaranga yifashishije mu kwiyamamaza muri 2007 n’umufotozi ukomeye witwa Francois Marie Bannier.

Uyu mugore wigeze no kuba umuherwe wa mbere mu Bufaransa apfuye atakigaragara cyane kubera iza bukuru n’uburwayi butandukanye bukunze gufata abari mu zabukuru bwari bwaramwibasiye harimo cyane indwara yo kwibagirwa.

Kuva muri 2012 yagaragaraga gake cyane ndetse no muri kompanyi ye yari atakibashaka kuyikurikirana nkuko byahoze. Kuri ubu umukobwa we umwe rukumbi asize niwe usigaye ari umunyamigabane mukuru muri l’Oreal

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe