Impamvu umugore utwite ashaka kwihagarika buri kanya

Yanditswe: 21-09-2017

Abagore benshi batwite usanga bahura n’ikibazo cyo gushaka kwihagarika buri kanya bamwe bikaba byanabahangayikisha bibazo ko hari ikibazo kindi baba bafite. Muri iyi nkuru turababwira icyo wakora mu gihe utwite ugashaka kunyara buri mwanya n’igihe usabwa kwihutira kujya kwa muganga.

Ubusanzwe uko gukenera kwihagarika buri mwanya guterwa nuko aho inkari zibika mbere yo gusohoka haba hatsikamiye bigatuma inkari zidatindamo. Akenshi bikunze kugaragara cyane guhera mu gihembwe cya kabiri cyo gutwitwa ariko bikarushaho igihe umwana aba yegereje kuvuka mu gihembwe cya gatatu.

Dore inama zagufasha kumva utabangamiye no kuba ukenera kwihagarika buri mwanya :

  1. Jya uhita ujya kwihagarika igihe wumva ubishatse kuko uramutse ufite nk’urugendo ukibeshya ko uri bwihangane nkuko bisanzwe bishobora kutagukundira.
  2. Jya unywa cyane ku manywa kugirango nimugoroba uze kunywa bike bikurind ekuza kubyuka nijoro .
  3. Reka kunywa ibirimo caffeine. Hagarika ikawa cyanwga se iyigabanye, icyayi, shokora, ibinyobwa byo mu bwoko bwa cola, ibinyobwa byonger aimbaraga usibye ko byo n’ubundi bibujijwe cyane ku mugore utwite.

Jya ukora imyitozo yoroheje nabyo byagufasha
Kuba umugore yakenera kwihagarika kenshi kandi atwite ni ibintu bisanzwe nta burwayi bundi aba afite.

Gusa bishobora kuba binaterw an’uburwayi mu gihe hari ibindi bimenyetso bikurikira abonye :

  • Igihe ugorwa no gutangira gusohora inkari
  • Kumva wokerwa igihe umaze kwihagarika
  • Kwihagarika inkari zikaza ari ibitonyanga kandi wumvaga ubishaka cyane
  • Guhita ushaka kwihagarika na none ako kanya ukimara kuvayo
  • Kubona amaraso mu mu nkari zawe.

Igihe ubonye gukenera kwihagarika cyane byiyongeraho ibi bimenyetso usabwe kwihutira kujya kwa muganga akagufasha kuko bishobora kuba ari ikibazo cya infection urinaire kandi ni mbi cyane ku mugore utwite.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe