Ibyiza byo kuba umubyeyi akunda gukora ku mwana we

Yanditswe: 21-09-2017

Ababyeyi benshi bakunze kugaragara bakora ku bana babo mu buryo bwo kubereka urukundo. Bamw ebabikoresha bahoza abana igihe bari kurira, babahumuriza, babakomeza igihe bahuye n’ikibazo n’ibindi.

Iyo ukunze gukora ku mwana wawe ntabwo birangirira gusa mu kuba ushaka ko aceceka, kuba ushaka ko ashira agahinda n’ibindi ahubo bimuremamo ikintu gikomeye kizatuma abasha kubana n’abandi.

Ibyo bygaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu Budage aho bafasha abana 43 b’imyaka itanu, aba bana bakaba bari bazwiho gukunda gukina n’ababyeyi babo. Muri abo bana basanze ko abana bakorwah cyane n’ababyeyi babo mu gihe bakina cyanwga se basabana bisanzwe bafite amahirwe menshi yo kubana neza n’abandi.

Ibyo ngo biterwa nuko iyo umubyeyi akora ku mwana we atuma igice cye cy’ubwonko gituma umuntu aba kubana n’abandi kimenyera gukora.

Abakoze ubu bushakashatsi basobanura ko kumwe umwana yiyumva iyo akozweho n’umuntu umwereka urukundo. Bigenda bikagera mu bwonko bigatanga amakuru ko hari akamenyero afite ko kubana n’abantu.

Gusa na none aba bashakashatsi ntibavuze ko uko gukorwaho ariko gusa gufite uruhare mu gutuma umuntu abana neza n’abandi.

Bakomeza bagaragaza ko uko gukorwaho gufite ingaruka nziza ku marangamutima y’umwana. Ngo ibyo byiza ntibigarukira ku bana bakozweho n’ababyeyi babo bakiri bato kuko ngo binashoboka ko n’abana bakuru bakorwaho n’ababyeyi babo kenshi nabo bagerwaho n’izo ngaruka nziza.

Mu by’ukuri buri mwan awese avuka yifite muri we ubushobozi bwo kubana n’abandi. Ikibazo kiba gus amu gutuma ubwo bushobozi bukura bukabasha gukoreshwa. Niho rero uko gukora k’umwana n’ibindi bitanga umusanzu wo gufasha umwana gukoza ubwo bushobozi avuka yifitemo.

Gracieuse Uwadata
.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe