Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Ingaruka zo kwisiga amavuta ahindura uruhu

Ingaruka zo kwisiga amavuta ahindura uruhu

Yanditswe kuwa 21-09-2017 Saa 03 : 42

Kwisiga amavuta ahindura uruhu usanga abenshi batangira kubikora bavuga ko bashaka gukesha uruhu ariko ntirutukure cyane, abandi bakavuga ko bashaka uruhu rutariho ibiheri, hakaba n’abashaka guhita bacya cyane bagakoresha ayo bita umucango cyangwa se mukorogo.

Ayo waba wisiga yose, amavuta uzashyira ku ruhu agahindura ishusho yarwo aba azakugiraho ingaruka niyo zaba zizaba mu gihe kirekire.
Amavuta ahindura uruhu cyangwa se abashaka kubyoroshya bita ayakesha uruhu aba arimo ibinyabutabire byangiza uruhu cyane cyane ikizwi ni icya hydroquinone.

Mu mwaka wa 2006, ikigo cyitwa food and drug association cyo muri Amerika cyashyizeho itegeko ribuza abantu kugurisha amavuta arimo hydroquinone irengeje ingano ya 2%. Benshi ntibabyitaho, yewe niyo bagura ntibareba iyo ngano bapfa kugura bakisiga batazi ko ari bibi, abandi bakabyirengagiza. Usibye ngo ko hari n’inganda zibeshya ingano ya hydroquinone bashyizemo abandi ntibirirwe banandikaho ingano yayo.

Dore ingaruka z’amavuta arimo hydroquinone irengeje igipimo

Kubuza melanine gukora neza : Ubusanzwe melanine niyo ituma uruhu rutinjirwamo n’imirasire y’izuba. Kuko yinjiye mu ruhu uko yakabaye yatuma uruhu rusaza vuba. Ibyo nibyo bituma usanga bamwe bisiga amavuta atukuza basaza vuba mu maso. Abandi bakagira iminkanyari impande y’amaso n’indi igaragar aku munwa igihe umuntu asetse.

Kugabanya ubudahangarwa bw’uruhu : Iyo umuntu akoresheje amavuta arimo hydroquinone igihe kirekire usanga uruhu rwe rutakibasha kwirwanirira ngo rurinde ibiruteye. Ntiruba rukibasha kwihanganira izuba ugasanga umuntu agiye ku zuba akokerwa akumva ameze nk’ufite ubushye mu maso, igihe cy’ubushyuhe kimugiraho ingaruka cyane, kubirira ibyuya bikabije n’ibindi bibazo bitandukanye.

Kugabanya ingano y’uruhu : Ubusanzwe uruhu ruzima ruba rufite umubyimba munini ku buryo nk’iyo umuntu akomretse byoroheje bishobora kugarukira ku gahu k’inyuma ntanave amaraso. Iyo wisiga amavuta arimo iki kinyabutabire usanga usigaranye uruhu ruto cyane ku buryo ugize ikibazo cyo gukmereka ukakenera ko bakudoda hari ubwo biba bidashoboka cyanwg ase ugatinda gukira.

Indwara zidakira : ushobora kandi kurwara indwara zidakira zirimo kanseri, umwijima, kugabanya ubushobozi bw’ubwonko

Indwara y’amaso : ku bakunda kutisiga impande y’amaso cyanwga se bakaba bakikora mu maso bayisize, bashobora gutakaza ubushobozi bwo kureba. Kokerwa amaso bya hato na hato bikaba byanagukurira indwara y’umutwe ukomoka ku maso.

Umuvuduko ukabije w’amaraso : ibi ahanini biba kubitera inshinge ngo bahindure uruhu rwabo aho izo nshinge zihindura umuvuduko usanzwe w’amaraso ukaba warwara indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Amabara mu maso : Aya mavuta ashobora kugutera amabara munsi y’amaso cyanwga se ukagir aikibara kimeze nk’ibibi ku matama. ikibabaje ngo nuko niyo uyaretse iki kibara kidapfa gukira.

Gusa ku rundi ruhande Hydroquinone isanzwe ari umuti ukoreshwa mu buvuzi ariko uyikoresha agirwa inama yo kuba yahawe amabwiriza na muganga akanamusobanurira uko azabyitwaramo mu gihe iki kinyabutabire cyamugiraho ingaruka zitandukanye.

Nubwo amavuta arimo ikinyabutabire cya Hydroquinone kiri ku gipimo cyo hejuru atemewe mu Rwanda, usanga abagore n’abakobw abamwe bakomeza guhindura uruhu rwabo batitaye ku ngaruka bishobora kuzabagiraho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe