Ahabanza » Umuryango » Urugo » Sobanukirwa umuzi w’ ibibazo ugirana n’uwo mwashakanye

Sobanukirwa umuzi w’ ibibazo ugirana n’uwo mwashakanye

Yanditswe kuwa 20-09-2017 Saa 10 : 27

Kuba abashakanye bagirana ibyo batumvikana bagatonga birasanzwe kuko bagera aho bakiyunga. Iyo uko kwiyunga kutagishoboka ibintu bikarushaho kwiyongera nibwo bagirana ibibazo bidashira ugasanga niho kwicana biturutse, gucana inyuma, guhunga urugo, kubana ariko mumeze nk’abatandukanye kugeza aho umwe yifuriza undi gupfa ngo aruhuke n’ibindi.

Kuba ibibazo abashakanye bikura bikagera kuri urwo rwego usanaga ahanini ariko bitakemuwe hakiri kare. Ariko na none ntabwo wakemura ikibazo utazi umuzi wacyo. Abashakanye bakeneye kwiganahono kwiyigaho ubwabo.

Dore inkomoko y’ibibazo abashakanye bagirana nuko byakemurwa

Kubura ibiganiro cyangwa se bigakorwa nabi : Abashakanye bamwe usanga batajya baganira abandi bagakora ibiganiro nabi. Ugasanga ikibazo bafitanye nta shingiro gifite ahubwo cyaratewe nuko batajya baganira. Uko mutajya muganira niko umwe yisanga ari kure yundi. Ibiganiro ntibiba ngomba gukorwa gusa igihe mwagiranye ikibazo. Hera ku tuntu duto , uko umunsi wagenze n’ibindi. Mu gihe mwagiranye ikibazo ntimukarenzeho kidakemutse.

Ingaruka z’imiryango abashakanye bakuriyemo : amakosa menshi abantu bakora batabizi rimwe na rimwe bakaba baziko bakora neza, usanga aba afitanye isano n’imiryango twakuriyemo. Aha bisaba kwitonda ugasubiza amaso inyuma ukareba ko aho kubaka urugo rwiza ahubwo udashaka kwigana urw’iwanyu. Buri wese yirebaho aho kureba kuri mugenzi we.

Kutigirira icyizere ubwawe : Nubwo abashakanye baba basabwa kuzuzanya ni ingenzi ko buri umwe yumva ko yifitiye icyizere. Umuntu wifitiye ikizere ntajya atinya kwirengera amakosa yakoze. Uzasanga niyo mushwanye yemera uruhare rwe aho kubisunikira ku wundi.

Gushaka ko uwo mwashakanye ahinduka kubera abandi : Usibye ko n’ubundi gutekereza ko uzahindura uwo mwashakanye bidashoboka, iyo ubikoze ushaka kunezeza abandi byo birushaho kuba bibi. Niba uteye uko ubwo abandi bafite agaciro kukurusha no kurusha uwo mwashakanye.

Kuba utakiyitaho no guhorana ibitekerezo bibi : Umuntu utiyitaho abangamira uwo bashakanye nubwo we ntacyo byaba bimubwiye. Kwiyitaho ni ukwiyitaho inyuma ku mubiri ukagira isuku ariko utiyibagije n’isuku y’umutima. Niba umutima wawe warawugize ikusanyirizo z’ibitekerezo bibi gusa, uhora ubona ibibi by’uwo mwashakanye, ibi by’abakuzengurutse, wanagira ngo iganirije uwo mwashakanye ugasanga umuzaniye inkuru mbi niyo yaba ivuga ku bandi. Icyo gihe nawe ibigusohokamo bizaba ibibi gusa kuko aribyo wahaye ububiko bunini mu bwonko bwawe. Uzahorana umushiha, nta kanyamuneza mu maso, usange uhorana isura ikanyaraye kandi wenda ukiri muto.

Kubika inzika no kudakira ibikomere by’ahashize : kubika inzika y’akayise ushobora gusanga bibaye intandaro y’amakimbirane maremare bituruste ku kantu gato. Ibyo bituma wumva uwo mwashakanye nabi, kumuhimbira ibyo atakoz. Naho umuntu utarakize ibikomere by’ahahise nawe usanga agorana agakururiza akantu gato akagahuza n’ibyo yanyuzemo. Ni ingenzi kwiga kubabaira no kwivura ibikomere by’ibyo wanyuzemo ukirinda ko bigukurikirana mu rugo rwawe ngo uwo mwashakanye abe ariwe ubitura ( cyane cyane ibi biba ku bakomerekejwe n’urukundo)

Kutizera na rimwe ko urugo rwanyu rwaba rwiza : niba utizera igicuruzwa ko kizunguka ntushobora no kwirirwa ugishoramo imari yawe. Niko bigenda rero no ku bashakanye bazi neza ko urugo rwabo rudashobora gutekana. Uzasanga bur wese yivugira ibyo ashaka , nta mwanya na moto yata wo gutekereza ku byanezeza uwo bashakanye. Nyamara uko byaba bimeze kose abashakanye bashobora kwisubiraho bakaba neza hatitawe ku rwego rw’ububi bari bagezeho. Shobora umutima wawe n’ibikorwa byawe mu kugira urugo rwiza wumve ko uhorana umukoro wo kwibaza ngo nakor aiki ngo urugo rwanjye rube rwiza.

Wicika intege niyo byatinda gukemuka cyangwa se ukabona bigenda gahoro.

witegereje neza zimwe muri izi ngingo tubonye wasanga arizo ahanini zabaye intandaro y’amakimbirane mwagiranye agakura kugeza aho ababereye umusozi mutakibashaka kurira. Gusa uko byaba bimeze kose birashoboka ko byakosorwa uramutse umenye aho bipfira.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe