Ibikoresho byagufasha kugira inzara z’umweru

Yanditswe: 21-07-2014

Hari igihe umuntu abona inzara zigenda zahindura ibara zisa n’izijimye. Ibyo biterwa n’ibintu byinshi harimo gkoresha verni mu buryo budakwiriye, kunywa inzoga, kudakaraba neza inzara uvuye muri piscine n’ibindi. ibi rero ni bimwe byagufasha kuzikesha :

Gukoresha igitunguru :

Mu gihe uri mu cyikoni umaze gukata igitunguru ushobora kucyifashisha ukagisiga ku nzara,bituma inzara zereruka kurushaho kandi bikarwanya bacteries zose zatera ikibazo,

Olive oil :
Burya ushobora gufata amavuta ya olive ukayasiga inzara zatangiye kwijima,ukamassa neza inzara akenshi uko ugenda usiga olive oil inzara birushaho kuzicyesha.

Umunyu :
Burya umunyu nubwo tuwukoresha mu biryo ,ariko burya ni mwiza mu gihe ushatse gucyesha inzara zawe,fata amazi ya kazuyazi ushyiremo ikiyiko kinini cy’umunyu muri y’amazi maze ushyiremo intoki(inzara) maze ufate akaroso koroshye uzikubishe,kenshi ubikora inzara zirushaho gucya kandi zikanakomera kurushaho ku bantu bagira inzara zoroshye cyane.

Ibi ariko bisaba guhozaho, ukajya ubikora kenshi gashoboka.

Byatanzwe na Sandrine, professional beauty therapist Tel : 07836055232

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe