Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Umugati urimo courgettes

Umugati urimo courgettes

Yanditswe kuwa 20-09-2017 Saa 10 : 20

Ibikoresho :

  • Ikilo 1 cy’ifarini y’umugati
  • Amazi litilo 3
  • Umusemburo garama 30
  • Ibiyiko bibiri binini by’isukali
  • Ibiyiko bibiri binini by’umunyu
  • uduhaza duto ( courgettes) 3
  • Ibibabi bike mu kiganza by’ikirungo cya thym
  • Fromage, garama 200.

Uko bitegurwa :

  1. Shyira ifarini kuri plateau (isahane)
  2. Ca akanogo mu ifarini
  3. Fata umusemburo uwushyire mu mazi y’akazuyazi arimo isukali,
  4. Bisuke muri ya ka kanogo wacukuye mu ifarini
  5. Zengurutsa umunyu ku ifarini inyuma wirinda ko umunyu wivanga n’umusemburo
  6. Koramo umutsima
  7. Ronga amadegede mato uyarape ukoresheje râpe ya fromage
  8. Bivange n’ikirungo cya thym,
  9. Iyo mvange yishyire kuri wamutsima wakoze
  10. Vanga kugeza igihe bitagifatanye nk’umutsima
  11. Shyiramo fromage
  12. Twikira n’agatambaro gasukuye
  13. Bireke bibyimbe mu minota 30’
  14. Bihe forme ushaka ubireke indi minota 30’
  15. Bishyire muri furu ishyushye kuri dogere 180 bimaremo iminota 30’.
  16. Kuramo umugati uhore ubone kuwutegura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe