Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Agakufi naguze kagiye kunsenyera

Agakufi naguze kagiye kunsenyera

Yanditswe kuwa 18-09-2017 Saa 10 : 59

Mwiriwe neza

Nagirango mumfashe kuko ndumva ngiye kwiruka ku gasozi neza.
Maze amezi abiri mfitanye ikibazo n’umugabo giturutse ku kantu nitaga ko ari gato none kabyaye ibintu birebire.

Kuva nashakana n’umugabo wanjye ntabwo twigeze dushwana bikabije twaricaraga tukiyunga bikarangira. Mperutse rero kuba ndi kwitemberera mpura n’aga chainette ndakagura ariko nkaba ntari nsanzwe nambara chainette.

Nakagejeje mu rugo nkereka umugabo ngo mabwire uko akabona niba ari keza. Umugabo yaranyohoreye ngirango wend ani umunaniro ndamwihorera. Twagiye kuryama yabyimbye ngo ndamusobanurira neza uwampaye iri mpano.

Namubwiye ko ari ako niguriye kuko nabonye ari keza. Yanze kubyemera ngo ama chainette arahenda ngo sinshake kumumfukirana ngo hari umuntu wakampaye nk’impano. Naramutse mbonye atanyumvise ngirango wenda ejo nashira uburakari azanyumva. Bwaracyeye ajya ku kazi atavuze, nta no kunywa icyayi, namuhamagara akanyihorera, namwandikira message ntansubize.

Ubu tumaze amezi abiri tuba muri ubwo buzima. Nta kiganiro na gito yemera ko tugirana. Mwumve ko mpagayitse kumara amezi abiri yose ubana n’umuntu utakuvugisha utazi ibye.

Nagerageje utuntu twose nzi yakundaga nkatyumutegurira namwibarishwa niba biryoshye agaceceka akanyihorera.

Ubundi yapfaga kuza akarya mu rugo atavuga ariko noneho asigaye aza ntanajye ku meza

Mu mutwe wajye numva harwaniramo ibitekerezo byinshi. Nibaza ukuntu atajya arakazwa n’ubusa nkakeka ko wenda yabonye urwitwazo asigaye afite abandi bagore ajyamo. Nibyo nkeka ariko nta kimenyetso mbifitiye. Gusa na none nanga kubiha umwanya nkakomeza kugerageza kumwitaho nanamusabye imbabazi niba ibyo nakoze bitaramushimishije ariko yaranze aranyohorera.
Numva guceceka kwe kunteye ubwoba pe ! Mumfashe mungire inama

Ukuneye kugisha inama abasomyi, twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Niko abagabo b’abakene bamera, ko atari yarakuguriye chainette se yumvaga ko utayikeneye, ubwo aziko arundi mugabo wayiguhaye. Mwihorere azageraho avuge cg abireke. Abagabo barikunda cyane. Courage

  • Mwaramutse neza.
    Urababaye mama birumvikana ntibyoroshye kubana numuntu mu nzu mutavugana ikiyongeyeho agucyecyera ibyo uba utakoze.
    Jye inama numva nakugira, upfa kuba wowe numutima wawe mwemeranya ko ibyo agucyecyera utabikora, wicecekere ukomeze ube umugore mwiza ntucike intege unasenge Imana niyo mucamanza utabera.
    Igihe kizagera yigarure cyane ko ntagihamya azabonera ibyo agucyekaho.
    Ntibyoroshye ariko hamwe no gufashwa n’Imana tuzashobora ibikomeye.
    Courage.

    Murakoze.

  • Ikibazo turagihuje. Ariko njye si chainette. Njye ahora ajunjamye yanyihoreye nasuzuma icyo namukoreye nkakibura none ubu ntanamafranga akimpa habe na duke. Gusa ngira amahirwe ko ncuruza bigakunda. Kubijyanye no gutunga urugo byo narawihoreye kuko ndabishoboye. Ariko rwose ameze nkuwo wawe neza neza. Rero cyenyera tugende nirwo rugendo rwubuzima. Iyo atari ibibazo by’ingo ; ni ibyubukene cg ibyuburwayi. Iyo niyo definition y’Isi.

  • CHainette reka kuyambara, mubwire ko wayiretse uyibike kure, hato itabasenyera, satani ajya ahagurukira ku kantu gato agasenyera abantu. Musengere Imana imuhindure.

    Tuza kandi wowe bifate nk’ibitariho.

  • nubundi umuntu asinda ibyo yari asanganywe, ikibazo si chainnette ahubwo yari yarabuze aho aguhera kuko utakwizera ntaba anagukunda buriya ni ingeso yari yarasinziriye yazutse ahubwo senga utokeshe abazimu bamurimo,umugabo ushaka kuguca inyuma atangira kugushakaho impamvu zidafatika

  • buriya niwe usambbana akanatanga impano za gutyo ahubwo haguruka usenge

  • Sha umva nkugire inama nshuti yange,wowe ituruze umureke nubundi yari yaragiye ahubwo ategereje urwutwazo rwaho yahera agenda biri official,mureken nabura ibyo abaha bazamuhaga agaruke.kuko chanette si ikibazo habe namba pee.be strong pee

  • Sha umva nkugire inama nshuti yange,wowe ituruze umureke nubundi yari yaragiye ahubwo ategereje urwutwazo rwaho yahera agenda biri official,mureken nabura ibyo abaha bazamuhaga agaruke.kuko chanette si ikibazo habe namba pee.be strong pee

  • Disi urababaye ! No kubifata nkibidahari kandi bihari ntibyashoboka. Ahubwo icyambere ugomba gusenga Imana ikamugenderera, wareka ako gachainette wakomeza kwitwara neza wuzuza inshingano zawe arinako ugerageza kumuvugisha ngo urebe ko hari icyahindutse. Hari abagabo bapfuha ntumucire urubanza ngo niwe ujya mubagore oya ! Nukomeza gusenga no kwitwara neza bizashira. Komera urwane kurugo rwawe satani atagusenyera. wibuke cyane bariya bana bashobora kugerwaho ningaruka zimyitwarire mibi yanyu ! So senga kandi uce bugufi umwerere imbuto nubwo yaba ariwe uri mumakosa !

  • Muraho neza nshuti mutanga inama nziza Madam ugisha inama kabisa urababa ye pe,ariko niba waruziko umugabo wawe yagukundaga ntabindi bibazo mwari mufitanye.ubwo yarafushe menya ko umugabo utagukunda ntuyagufuhira nagato,komeza wihangane,kugira ngo umwereke ko ntawayikuguriye,uzayifate akureba uyite aho uzayita niwowe uhazi kugira ngo umwereke ko nawe utishimiye icyamubabaje,kandi nubikora,azabona ukuri kwawe,gusa ukuri kuzwi numutima wawe ,imana ibagirire neza.

  • Umva nshuti kireke kijujame,wowe ntacyo wishinja irerere abana icyo sikibazo,ahubwo yabonye urwitwazo niwe ufite ingeso mbi.none abonye uburyo ariko bizamugaruka wigaramiye.gusa isengere kdi ukomeze uko uri ntuhinduke ngo uhimane nawe

  • Umva Patrick di ! Ngo umugabo utagukunda ntagufuhira ? Ibyo ni ukubeshya. Gukunda umuntu se bivuze kumubeshyera no kumuca amazi ? Rata ntuzanakajugunye. uzakagurishe utazahomba 2. Naho ubundi umusengere kandi ntucike intege nta mpamvu yo kuvunwa n’umutwaro utikoreye. Navunike ariwe nibyo yahisemo. Namara kubona ko ari mu mafuti azikosora yongere abe umugabo mu rugo

  • ahubwo se uwo muntu umara amezi 2 atakuvugisha nta kenera ko muryamana ? niba ari ntacyo agusaba.nta mugabo wakwihangana icyo gihe cyose atabikora ! bivuze yuko arahandi hantu bamwaranja.

  • Ubundi wakwihanganye ukakareka aho kugutandukanya n’ umugabo wawe ?
    mesa kanwe wakire agakiza nubundi utabyambaye ntacyo waba Imana ikwiteho.
    Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe