Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Umumaro wa jeli y’igikakarumbamba nuko wayikorera

Umumaro wa jeli y’igikakarumbamba nuko wayikorera

Yanditswe kuwa 18-09-2017 Saa 10 : 55

Mask yo muri jewli y’igikakarubamba n’indimu ivura indwara zitandukanye z’uruhu cyangwa ikagabanya ubukana bwazo harimo : amabara y’umukara, amaribori n’inkovu za acne(indwara y’uruhu ituma ruzana ibiheri binini n’amavuta menshi mu maso).
Uko wakoresha mask y’igikakarubamba :

Ushobora gukoresha jeli y’igikakarubamaba naho mu gihe utayifite ukaba wayikorera mu buryo tugiye kubabwira ukabyisiga mu maso ukoresheje akaroso ka bugenewe cyangwa se ipamba ukabimarana iminota 15.

Uko wakikorera jeli yo mugikakarubamba

  • • Fata ibibabi 2 by’igikakarubamba
  • • Bikateho twa tuntu tumeze nk’amahwa two k’uruhande
  • • Katamo kabiri ku buryo uruhande rwasaga nurwubitse ku rundi rutandukana hakavamo impande ebyiri
  • • Kuramo iyo jeli witonze uyishyire mu gikoresho gifunguye
  • • Kandira umutobe w’indimu mu kindi gikoresho
  • • Shyira jeli muri mixeur cyangwa uvangishe ikanya
  • • Sukamo wa mutobe w’indimu
  • • Bikubite na mixeur mu gihe kigera ku munota umwe
  • • Bisuke mu kantu gafunguye ubone kubyisiga ukoresheje akaroso kabugenewe cyangwa ipamba.

Iyo umaze kubisiga mu maso ibimarana iminota 20 ukabikaraba. Ubikora kabiri mu cyumweru ukagend aubona impinduka nziza ku ruhu rwawe.

Icyitonderwa : hari abantu baterwa allergies n’igikakarubamba. Kuri abo bisaba kubanza kwisigaho duke nk’inyuma y’ugutwi cyangwa ku maboko bakareba ko ntacyo baba bakabona kugikoresha.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe