Uruhare rw’umugabo mu kurera umwana ufite hagati y’imyaka 6-12

Yanditswe: 18-09-2017

Umwana wo muri iki kigero aba ari umunyeshuri ! Icya mbere kiba gikenewe ni ukumwereka ibyiza by’ishuri no kurimukundisha ! Umubyeyi w’umugabo asabwa gufatanya n’umugore gufasha umwana gutinyuka kwinjira mu irushanwa, no kwakira ubumenyi bushya ! Gusobanura ibyiza by’ishuri si ibya nyina w’umwana gusa, ahubwo bombi bagomba gufatanya guha umwana igisobanuro cyabyo kirenze kure kujya aho abandi bari !

Muri bya bindi byose se w’umwana yakoze amurindira umutekano, nta cyo umwana yasigarana umutekano we uhungabanye kuri iki kigero ! Bigomba kuba urunana rudacika ! Umutekano w’umwana ugomba gukomeza kurindwa noneho ahubwo se akarushaho kuko batari kumwe amasaha menshi !

N’ubwo akenshi usanga abana bataha basanga ba nyina, rimwe na rimwe akaba ari bo
babwira byose kuko ari bo babona, hari ibyakagombye kubwirwa ba se ! Urugero : Se w’umwana ni we ushobora kugira ijambo rifatika ku cyaba cyahungabanyije umwana ku ishuri, nk’uwamutwariye umupira, ikaramu, cyangwa ikindi kintu. Mu gitsure amuha amwereka ko ari umunyembaraga, aha rero ni we wakomeza kumwereka ko ibyo byamubabaje abifiteho ububasha ! Ntibwakagombye kwira se w’umwana atamenye uko umwana yiriwe, ngo anamuregere ibitagenze neza !

Mu mutekano w’umwana hinjiramo no kubona ibya ngombwa umwana akeneye ! Umwana agira ipfunwe iyo abona ibyo yatumwe se adashoboye kubimuha ! Yiyumva inyuma y’abandi, kandi arabikurana, bikamukurikirana. Bigabanya ku ishema rye (self-esteem), ku buryo ashobora no guhorana ubwoba ko mwarimu ari bumubaze impamvu kandi atashobora kubivuga !

Aha kandi ni ho umwana yemeza neza muri we inshingano z’umugabo mu rugo ! Umwana agomba kujya mu ishuri yariye, afite ubuzima bwiza, yishyuye ibisabwa byose ! Umubyeyi w’umugabo yihera umwana ibikoresho cyangwa amafaranga, yanatuma nyina w’umwana akabibwira umwana mbere y’uko abikora !

Mu kuri k’ubuzima bw’iki gihe hari ubwo ubushobozi bw’umugore ari bwo buvamo ibyo byose bitewe n’akazi bakora n’icyo buri wese yinjiza ! Ibi bisaba kuva mu biganza by’umugabo, ni ho bigomba guturuka kuko guhinduranya inshingano ntibyubaka umwana ! Ibyo guhererekanya amafaranga bigomba gukorerwa ahandi atari imbere y’umwana !

Umwana ashobora guhabwa byose, ariko agatsindwa kubera uburangare ! Ni byiza gukurikirana umwana ukamenya impamvu !* Igihe haba hari uburangare, igitsure ni icya se ! Kimwe n’igihe umwana yaba atita ku bikoresho yahawe ! Nyina yaza gusa aje kumuhoza no kumwumva mu gahinda katurutse ku karengane, kumuhumuriza no kumva uburyo yakira ibihano igihe yakosheje, akaba yanamufasha kumva impamvu y’ibihano ! Nyina kandi aguma muri wa mwanya we wo kwereka umwana urukundo !

Icyitonderwa
Byagiye bigaragara ko amahoro make, amakimbirane mu muryango ari mu bituma umwana atsindwa, nyuma yo gutsindwa akajya gushakisha uburyo yakwiyibagiza ibyamubayeho ariko harimo no kwiyibagiza ibibera iwabo mu rugo ! Aha bamwe babikoresha ibiyobyabwenge, abandi bakishora mu gukora imibonano mpuzabitsina ! Gusohoka muri izi ngeso ntibyoroha ! N’ibikomere bitera bikira bitwaye imbaraga nyinshi ! Ibyiza ni ukubikumira kurusha kubivuza !

Umwana arebera ku bandi ! Ashobora kugereranya ababyeyi be n’ab’undi. Ni byiza kumenya ishusho umwana wanyu abafiteho ugereranyije n’iyo afite ku bandi, no kumenya guhanga udushya ku buryo umwana atabura icyiza cy’iwabo cy’umwihariko aratira abandi ! N’iyo kaba katagurwa amafaranga nk’aka-bisouz ka buri munsi mbere yo kuryama cg mbere y’uko ajya ku ishuri !

Source : Abatozabingo.org

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe