Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Halimah, undi umugore uherutse kuba perezida

Halimah, undi umugore uherutse kuba perezida

Yanditswe kuwa 15-09-2017 Saa 19 : 11

Muri iki cyumweru dusoza tariki ya 13 Nzeli nibwo Halimah Yacob yatangajwe ko yatsindiye kuyobora igihugu cya Singapore. Gusa byatangaje benshi kuko yatangajwe ko yatsinze nta matora akozwe. Perezida Halimah akaba yiyongereye ku mubare w’abaprezida bacye b’abagore bari ku isi.

Nkuko RFI ibitangaza ngo Halimah yatangajwe ko yatsinze amatora kandi nta matora yabaye bitewe n’uko abandi bose bari batanze kandidatire batari bujuje ibisabwa byo kuba bahatanira kuyobora igihugu.

Uyu mugore ubaye umugore wa Mbere uyoboye Singapore yigeze kuba Perezidante w’ inteko ishinga amategeko.

Mu yindi mirimo uyu mugore yakoze harimo kuba yarabaye Minisitiri w’ umuryango, ndetse yanabaye Minisitiri w’ urubyiruko na siporo.

Halimah nyuma yo gutangazwa nka Perezida w’ iki gihugu yavuze ko ari perezida wa bose kandi ko azaharanira ko Abanyasingapore bunga ubumwe.

Yagize ati “Ndi perezida wa bose, n’ubwo nta matora yabaye icyo nshyize imbere ni kimwe ni uko abanyagihugu bunga ubumwe”.

Halimah Yukob w’imyaka 63 yiyongereye ku bandi b’aprezida bake b’abagore isi ifite bari 15 ubariyemo nabo mu bihugu usanga umwanya w’ubuperezida utariho ahubwo bagira ministiri w’Intebe cyangwa se chancelier, uyu mubare w’abagore ukaba utaragera byibura ku 10% y’ibihugu 193 bibarizwa muri Muryango w’Abibumbye.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe