Ukuri ku kuba abana bamwe bakoresha imoso abandi indyo

Yanditswe: 15-09-2017

Umubare muni ku isi w’abantu usanga bakoresha ukuboko n’ukuguru kw’iburyo kurusha uko bakoresha uko ibumuso. Abasigaye babarirwa muri 12 % usanga bakoresha imoso hakaba n’umubare muto w’ababikoresha byombi . Uko kwisanga ukoresha ukuboko n’ukuguru runaka bitangira kugaragara umuntu akiri umwana

Iyo uganiriye n’abantu bakuze bakoresha imoso bamwe usanga bahuriza ku kuba mu mikurire yabo baragiye bafatwa nk’abantu bafite ikibazo ndetse na nubu usanga hari ababyeyi bamwe batumva neza impamvu umwana wabo akoresha imoso.

Nkuko tubikesha urubuga naitreetgrandir.com, gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’ibijyanye n’uburyo bw’uko umuntu yitwara muri sosiyete.

Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ngo ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu.

Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha uko kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko, nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ubwonko cy’ibumoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha akaboko kamwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa ; nkuko Prof. Sezibera abitangaza.

Ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga ntabwo ashoboye kubivamo.
Ingaruka zo gukubita umwana umuziza gukoresha imoso

Gukubita umwana kuko yandikisha imoso atari umuti, ahubwo ngo birushaho kumutera ibibazo ntiyigirire icyizere. Kuba ngo umwana yakwandikisha imoso ntaho bihuriye no kuba atazagira icyo yimarira mu buzima.

Ahubwo uburyo umuryango ufata uwo mwana nibyo bishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima. Byaba kumukubita, kumuseka, kumunnyega no guhora umwibutsa ko hari atameze nk’abandi kandi ko ari bibi byose bituma uwmana agira isoni, akitakariza icyizere umwana wari umuhanga akaba yanatsindwa mu ishuri

Ese koko abakoresha imoso bagira ubwenge bwinshi kurusha abakoresha indyo
Aho abantu batangiye guhindura imyumvire ku bakoresha imoso, noneho bamwe batangiye kuvuga ko abakoresha imoso bashobora kuba bafite uwenge bwinshi kurusha abandi. Abenshi bashingira ku kuba hari abantu b’ibihangage ku isi bakoresho imiso nka

Barack Obama wahoze ari perezida wa USA, David Cameroon wari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Isaac Newton, Albert Einstein, Lionel Messi, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Bill Gates, Steve Jobs, Mark Zuckerbeg , Oprah Winfrey, Angelina Jolie n’abandi.

Ibi kandi binshimangirwa n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Manchester bagaragaje ko abakoresha imoso bakunze kuba abahanga mu mikino kuko boroherwa gutsinda abakoresha indyo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe