Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’inkoko, inyanya n’avoka

Salade y’inkoko, inyanya n’avoka

Yanditswe kuwa 15-09-2017 Saa 00 : 52

Ibikoresho

  • Umweru w’inyama z’inkoko zidafite amagufa ( blanc de poulet) 1
  • Inyanya 4
  • Avoka 1 ihiye
  • Ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu
  • Ibiyiko 4 bya huile d’olive
  • Tungurusumu isekuye akayiko 1
  • Amavuta
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta ushyiremo inyama wakase ugaragure kugeza zihiye ( ziba zoroshye zishya vuba)
  2. Zikureho ureke zihore hashire nk’isaha
  3. Fata igisorori kinini ushyiremo umunyu, poivre, umutobe w’indimu wongeremo n’amavuta ya elayo
  4. Cugusa byose byivange
  5. Ku isahani uri butegur eushyireho za nyama
  6. Ronga inyanya uzikatemo utuzeru uzishyire iruhande rw’inyama
  7. Kata avoka mo udusate nayo uyishyire ku rundi ruhande
  8. Nyanyagizaho ya sauce wakoze
  9. Katiraho igitunguru hejuru cg persil

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe