Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu bibabaje bikorerwa abakozi bo mu rugo iyo barwaye

Ibintu bibabaje bikorerwa abakozi bo mu rugo iyo barwaye

Yanditswe kuwa 13-09-2017 Saa 11 : 04

Kuba umuntu yarwara ni ibintu biza utabiteguje kandi nta muntu wavuga ko adashobora gutungurwa n’uburwayi runaka. Uko gutungurwa rero gushobora no kuba ku bakozi bo mu rugo kuko nabo ari abantu nk’abandi ugasanga ararwaye. Ariko se ko umukozi ufite umukoresha ku kazi gasanzwe afite uko afatwa iyo yarwaye, iyo bigeze ku bakozi ho mu rugo bigenda bite ?

Twegereye bamwe mu bakozi bakora akazi ko mu rugo badutangariza uko uburwayi bwabo bwakirwa mu miryango babamo.

Uwitwa Mutuyimana Anna ati : “ Njye mbona ahari ba boss batekereza ko umukozi we atari umuntu nk’undi. Mperutse kurwara malariya ndaremba ariko nta mpuhwe bangiriye ngo narwaye. Nakomeje gukora imirimo yose ku buryo nari nabuze n’umwanya wo kujya kwa muganga. Tekereza ukuntu umuntu urwaye malariya aba ameze ariko ugasanga n’ubundi bansaba gukora imirimo yose nkuko nsanzwe nyikora ndi muzima.’

Uwimbabazi Jeanne nawe akora akazi ko mu rugo akaba nawe ahamya ko abakozi bo mu rugo bafatwa nabi igihe barwaye. Ati : “ Aho nabaga mbere iyo warwaraga barakurekaga ukaryama niba urembye ariko bakab abazagukata iminsi wamaze urwawe. Ibyo byatumaga niyo nabaga ndwaye ntabivuga kugirango batankata iminsi ntakoze akazi kubera uburwayi”

Mukarurangwa Dative umaze imyaka isaga umunani akora akazi ko mu rugo asobanura ko hari uburenganzira bwinshi abakozi bavutswa kandi ko bigira ingaruka ku mukoresha iyo afata nabi umukozi.

Dative ati : “ Maze imyaka irenga umunani nkora akazi ko mu rugo. Nubwo ubona ko ndi muntu mukuru usanga hari abansuzugura kandi njye mba nabakoreye akazi kabo neza.

Ubu maze kuba mu ngo ebyiri gusa ariko aha mbere nahavanywe no kunsuzugura bamfata nkaho ntari umuntu. Ari ibyo kurwara ngo ndirwaza, kuntuka buri munsi, nta kujya gusenga, nta gusura inshuti n’abavandimwe ugasanga meze nkuba muri gereza.

Nahisemo kuhava kandi nyuma yaho baranyifuje nanga gusubirayo. Ubu bamaze gukoresha abakozi batagira umubare kandi aho nagiye niho na nubu nkibera kuko bo bamfata neza nanjye nkabakorera neza akazi kabo”

Nubwo tutavuga ko muri rusange abakozi bo mu rugo bafatwa nabi abo twaganiriye bagaragaza ko hari ubwo bafatwa nabi no mu gihe barwaye. Nyamara umukoresha aba akwiye kuzirikana ko abakozi bo mu rugo nabo bakwiye guhabwa nk’ubwo nawe yifuza guhabwa n’umukoresha mu kazi ku bakorera abandi. Igihe cyose ufashe umukozi neza bituma nawe agukorera neza iyo uhuye n’uwaje mu kazi agakeneye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Birababaje rwose kubona abakoresha bafata abakozi babo nabi.Nabo ni abantu nkatwe bashobora kurwara,bashobora kugira time off.Ibi ni ibintu bituma abakozi baramba ahantu, kandi bakora umurimo wabateza imbere kandi n’abakoresha bakaba bagira umurimo unoze.

  • MURAHO NEZA UBUTAHA MUJYE MUGANIRIZA NA BAKORESHA TWUMVE ICYO BABIVIGAHO KUBWANJYE NI JAMBO UMUKOZI SINDIKUNDA NU MUKOBWA CG UMUHUNGU UDUFASHA IMIRIMO YO MU RUGO NABYO BAZABIKOSORE EREGA NA BANTU NKATWE KANDI BADUFATIYE RUNINI MU MURYANGO.

  • njye mbafata neza kuko ari abantu nkatwe, sinshobora no kubakata icyo bakora cyose. ariko icyanteye ubwoba ni ukuntu bamfatira abana.

  • nukuri biteye agahinda uburyo abakozi bo mungo bafatwa nabi ???nange ibyo byambayeho nigeze kurwara umutwe ndi mukazi nkako,maze napfashwe nabi,ikibi cyabakoresha ubabwira kurwaye aho kukumva bakakubwiranabi bagutuka ?aho kugufasha muburwayi bwawe bakagusonga ????arik sibose harabagira umutima mwiza bo bagahitamo kugufasha,muburwayibwawe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe