Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Ambwira ko mwanze yakwiyahura kandi simukunda

Ambwira ko mwanze yakwiyahura kandi simukunda

Yanditswe kuwa 12-09-2017 Saa 10 : 07

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 aragisha inama ngo amenye uko yabyitwaramo kuko hari umusore wamwimariyemo kandi we atamukunda ndetse akaba akunda kumubwira ko amwanze yakwiyahura kubera ibyo amaze kumutangaho byose.

Ati : “ Nakuriye mu buzima bubi bikabije kuko ntazi iwacu narezwe n’abagiraneza bantoraguye ubwo mama yari yanjugunye. Aho narerewe twari duturanye n’undi mwana w’umuhungu wandutaga cyane kuko narangije primaire we arangije secondaire.

Yakundaga kunganiriza, aza kumbaza amateka yanjye ndayamubwira nsanga nawe atazi ababyeyi be kuko yababye imfubyi akiri muto ariko we aho akomoka yari ahazi afite n’abandi bana bavukana.

Yarankundaga cyane anyita mushiki we nkuze nkomeza kumufata nka musaza wanjye. Kuba twarendaga guhuza ubuzima byatumaga anyitaho cyane. Akirangiza amasomo ye ya kaminuza yabonye akazi ansaba ko yajya amfasha kuko njye nari nkiga.

Yamenyeraga buri kintu cyose kugeza naho anyishyurira amafaranga y’ishuri abanderaga bakamfasha kucumbikira gusa iyo nabaga ntashye mvuye ku ishuri. Yangiraga inama kenshi, najya no kumusura iwabo nkumva mwisanzuyeho nka musaza wanjye.

Yakomeje kumfasha kugeza ubu ndi mu mwaka wa nyuma wa kaminuza. Iyo nabaga mfite inshuti y’umusore narabimubwiraga akangira inama simbone ko hari ikintu cy’urukundo yaba afite kirenze ibyo kuba mufata nka musaza wanjye yewe nawe yigize inshuti z’abakobwa nkanazimenya nabo bakamenya akababwira ko ndi mushiki we.

Ubu rero maze amezi hafi atandatu mfite ikibazo kitanyoroheye. Naje gushwana n’umusore w’inshuti yanjye bikubitana ko nawe yari yatandukanye na fiancée we. Yaje kumbwira ko ankunda, ngo ko yankunze kuva kera akajya yanga kubimbwira kuko yabonaga nkiri umwana. Ngo nijye tuzabana byanga bikunda, ngo ndamutse mwanze yumva yanakwiyahura.

Namusabye ko yampa igihe nkabitekerezaho kuko numvaga bintunguye. Nafashe umwanya koko mbitekerezaho mbona ko nubwo ari umuntu mwiza wamfashije byinshi mu buzima na nubu akimfasha, ntabwo ari umusore nifuza kubana nawe. Inenge imwe muziho nuko afuha bikabije ni nabyo byatumye agenda atandukana n’abakobwa benshi ariko nimwumva ngo birakabije mwumve ko arengeje urugero.

Icyo rero kintera ikibazo nkumva urukundo rwe ntari kurushyikira neza . Nshushanya urugo rwanjye nawe nkumva rutazabamo umunezero. Ariko na none iyo ntekereje uburyo yambereye aho ababyeyi banjye batari akambere n’umuvandimwe mu gihe nta muvandimwe narinzi, bituma numva ko naba muhemukiye.

Mumfashe mungire inama. Nkore iki koko ko numva bindenze ?
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • umva mukobwa mwiza inama nakugira nuko wasubiza amaso inyuma ugatekereza niba uwo muhungu ntayindi mico mibi umuziho ngo nuko afuha ntibyakubuza kubana nawe.arakuzi bihagije nawe uramuzi mbese muraziranye bihagije yarakwitangiye aguha ibyo yarafite kugirango ubeho neza inama zitandukanye yaguhaga .utekereza ko umuntu utagukunda yagutaho umwanya akugira inama.Niba Atari urukundo ushaka waba ushaka iki ? uko uri aho ugeze nukubera we hamwe n’Imana so bivuzeko yarafite nundi yabikorera harimfubyi nyinshi.

    wowe nkumuntu wagufashije gutyo akagukunda ntacyerekezo ufite utaraba uwuriwe wamwituriki uretse kumukunda ??? tekereza neza

  • Inama nagira uwo mukobwa :
    1)Gufata umwanya wo guhinga urukundo rwo gukunda uwo muhungu mwiza, wemeye kukubera musaza wawe ubuzima bwawe budafite icyerekezo akakwitaho bingana gutyo (iyi ni quality ikomeye kuko abahungu benshi ntibemera gutanga iby’ubusa kuba yaramugiraga inama nziza aho kumufatirana mu bibazo ngo amwangirize ubuzima. Akenshi ineza y’abasore/abagabo bagirira bakobwa/abagore iba ipfunyitse kuryamana nabo gusa)
    2)Mukobwa mwiza, nta muntu numwe utagira inenge (nawe ufite inenge waba uzi cg utaramenya umugabo wawe azihanganira kugirango mwubake urugo rwiza), byibuze uwo umuzi neza kuva mu buto, mwembe muziranyeho uko mwahuzaguritse mu rukundo n’abandi kugeza ubu icyo umugaya ni ugufuha bikabije. Iyi ni inenge wakwihanganira mu rugo aho kuzashaka umuhungu urota, utazi neza ibye, ugasanga afite inenge zitabasha kwihanganirwa. Aho gushyingiranwa n’uwo ukunda washyingiranwa n’ugukunda kuko ushobora kuzashiduka uwo wakundaga atagukunda byukuri yikundira abandi
    3)Ushushanya urugo rwawe nawe ukaruburamo umunezero : imyaka yawe no kuba utarashaka birabikwemerera ariko umunezero wo murugo ushingira ku birenze ibyo ubasha gutekereza ubu. Niba udafite uburyarya muri wowe, nshingiye ku mibanire yawe n’uyu musore nk’abavandimwe, we kugira icyo umuhisha. Uzamusabe muganire umubwire ukuri nk’uko kuri mumutima wawe, umubwire ko utibona uri umugore we, ko umubonamo umuvandimwe kurusha umugabo, hanyuma mwembi mufatanye urwo rugendo rwo guhinga no kuvomerera urukundo rukanisha ku kubakana urugo. Iyi nama nuyubahiriza mugafatanya uru rugendo ndakurahiye nibicamo uzaba ubonye urugo rwiza rw’uzuye umunezero ruzarangwa no kumvana, ukuri no gufatanya muri byose.

  • gufuha se i ikibazo cyatuma mutabana ? hari udafuha se ko bitandukanywa n’ikigero ? uzamwiga umenye uko umutwara. cg uzabimuganirizeho ntacyo umuhishe wumve icyo akubwira

  • umva kunda ugukunda kuko uwo ukunda nawe akunda abandi ubwo rero numva gufuha atari impamvu yo kumwanga kuko iyo umaze kumenya umuntu cyane uwo muzabana cg mubana witwararika kuby yang kunda uwo musore kuko nawe yarakwitangiye ntakindi arebyeho ubwo se wowe ubuze inenge abandi bagusangaho ?

  • Mukobwa niba ibyo utubwiye ari ukuri nakugira inama yo kubana nuwo muhungu utazuyaje rwose abandi bakobwa bataranamugutwara !! Ari mu bahungu bake bafasha abakobwa ntakindi bakurikiye !! Ayiii shahu iyaba wari uzi kubaka icyaricyo wamusanga utazuyaje !! Ngo gufuha uzitwararike icyo yanga ubundi urebe ko ataguha amahoro !! Ese wari uziko wowe hari n’igihe atagufuhira kuko akuzi neza ??? Wenda abo afuhira hari uduco twabo aba adashira amakenga !! Kunda ugukunda wemeye kukwitangira ukiri mu buzima bubi

  • Inama namugira nuko yasubiza amaso inyuma ,
    Icya mbere uwo muhungu nta kibi amwifuzaho,
    Hari benshi bitwa ko bafasha nko muri ubwo buryo ,
    Ariko bikarangira bashakaga kwangiza abo bana b’abakobwa ,
    Ariko yibuke ko uwo muhungu yabaye igikoresho cyiza Imana yakoresheje,
    Ngo abe amerewe neza uyu munsi wa none ,
    Naho kuvuga ngo abona urugo rwe nawe bitazakunda , ibyo nabirenze amaso,
    Yibuke ko urugo rukomezwa n’urukundo.
    Rero namwemerere babane mu rukundo ndetse no mu mahoro .
    Murakoze .

  • Mubyukuri ntacyo wamwitura cyirenze kumukunda kuko ibyobikora bacye numuvandimwe ntawapfa kubikora kundundi mwana

  • Mubyukuri ntacyo wamwitura cyirenze kumukunda kuko ibyobikora bacye numuvandimwe ntawapfa kubikora kundundi mwana

  • Wirukira uwugusiga ugasiga ugusanga !

  • Wamwitesha uwund wamukurahe ? Cank wabony abamurusha amatung kuko ariy ashuk abakobw ? Ahubwo mwite malaikakuk agukund nkuwokwigura !

  • sha kunda ugukunda ibuka uwomwana kuko yalakwitangiye

  • Umuntu wakwitangiye gutyo ngo urbaza uko urugo rwanyu ruzaba rumeze umuntu nkuwo wamubona ukamwitesha mukunde ahubwo ibyo yagukoreye uzabimwibahire kd nimba wumva muzabana ukajya umutesha umutwe uzaba uhemutse

  • mukobwa mwiza reka ubutesi umuntu nkuwo ntaho wamukura ese uzakurahe umugabo udafuha cg wowe uri malaika kuburyo ajya kubikubwira nta nenge yawe yirengangije none c kuki yakwitangiye ababyeyi bawe baragutaye gusa uzicuza numwanga pe

  • Ukekako Kugufasha Arusha abandi Impuhwe ?Cg Nurukundo.

  • imboga zibona abana koko

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe