Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakwivura constipation igihe utwite

Uko wakwivura constipation igihe utwite

Yanditswe kuwa 12-09-2017 Saa 10 : 00

Mu gihe cyo gutwita usanga abagore batari bake bibasirwa no kurwara impatwe bitewe n’ihinguka ry’imisemburo no gukura kwa nyababyeyi bigira ingaruka ku mikorere y’amara. Mu gihe ukunze kurwara constipation utwite dore uburyo bwiza wakwivura dore ko akenshi kunywa imiti utwite bishobora kukugiraho ingaruka ko ku mwana utwite.

Uko uzivura :
Jya ukunda kunywa amazi ahagije :
niiba ubarirwa mu mubare w’abagore bibasirwa n’impatwe igihe batwite ni ingenzi ko wakunda kujya unywa amazi byibura litiro 1.5 ku munsi.

Irinde ibiribwa byahinduwe mu ndanga n’ibitekeshw amavuta menshi : irinde kujya ibiribwa biba byarakorewe mu nganda, ibyakozwe mu buryo bizamara igihe kirekire, ibitekereshe amavuta nka za chips n’ibindi birimo amavuta menshi.

Koresha ubuki n’amavuta ya elayo : Niba wakoresheje ubu buryo bubiri ntibikire wakoresha ikiyiko cy’amavuta ya elayo ukibyuka hanyuma ku manywa ukaza kunywa ibiyiko bibiri by’ubuki mu bihe bitandukanye .

Icyitonderwa : irinde kugira indi miti ukoresha mu gihe utwite utabanje kubigirwamo inama na muganga kuko bishobora kukugiraho izindi ngaruka.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe