Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Intoryi zirimo inyama ziseye

Intoryi zirimo inyama ziseye

Yanditswe kuwa 12-09-2017 Saa 09 : 55

Ibikoresho

  • Intoryi 6 nini
  • Inyama ziseye garama 300
  • Inyanya 3
  • Poivron 1
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 3 duseye
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 3
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga intoryi uzikatemo 2
  2. Shyushya amavuta ushyiremo inyama uvange kugeza zihinduye irangi
  3. Inyama zimaze guhindura irangi ushyiramo igitunguru, tungurusumu na poivron
  4. Komeza uvange kugirango bidashirira
  5. Ibitunguru na poivron bimaze gihindura irangi ushyiramo intoryi
  6. Ongeramo inyanya
  7. Komeza uvange upfundikire ho bimare iminota 7 ku muriro muke
  8. Shyiramo umunyu na poivre
  9. Biikureho ubigabure bishyushye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe