Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko waba umubyeyi mwiza igihe urera abana wenyine

Uko waba umubyeyi mwiza igihe urera abana wenyine

Yanditswe kuwa 11-09-2017 Saa 09 : 49

Bitewe n’impamvu zitandukanye usanga hari ababyeyi benshi barera abana bonyine mu gihe ubusanzwe abana baba bagomba kurerwa n’umubyeyi w’umugore n’uw’umugabo. Nubwo aba bana barezwe muri ubu buryo baba bararezwe mu buryo bw’umwihariko, birashoboka ko umubyeyi wabo yabarera neza nubwo biba bitamworoheye.

Dore ibyo umubyeyi mwiza urera abana wenyine akora :

Shyiraho intego zisobanutse : Niba urera abana uri wenyine uzababera umubyeyi mwiza kandi nawe bigufashe mu gihe ufite intego mu buzima kandi ukaba uzi n’icyo wifuriza abana bawe. Aha niho haturuka imbaraga ukoresha no kumenya aho uzibanda kugirango ugere ku cyo ushaka. Hera ku tuntu duto wihe intego kandi n’abana ubatoze gukorera ku ntego.

Jya ugira gahunda : Rimwe na rimwe usanga iyo umubyeyi arera abana wenyine ashobora kutita gukora gahunda kuko aba azi ko ariwe byose bibazwa. Nubwo uri wenyine ukeneye kugira gahunda kugirango ubuzima bukugendekere neza. Nubwo ubu natwe ubanza kumenyesha ibyo ugiye kugora kuko uri wenyine, na none uracyakeneye kugendera kuri gahunda kuko bigufasha no mu guha uburere abana bawe cyane ko none umubyeyi umwe aba afite inshingano nyinshi.

Jya uteganya inzira zo gukemura ibibazo uhura nabyo : Nubwo ufite gahunda uko bikwiye jya wibuka ko hari ibibazo biza bitunguranye kandi nta wundi wabwira kugufasha. Biba byiza kuba warateguye inzira zo kubikemura hakiri kare kuko bishobora kukubaho udafite uko ubigenza bigatuma witekerezaho nabi ugasabira ku kwibaza impamvu urera abana wenyine.

Urugero niba uba ku kazi ukajya gufata abana ku ishuri, jya wibuka ko ku kazi hashobora kuba inama ikagutinza kandi nayo ari ingenzi. Byaba byiza ugize undi mubyeyi murerera hamwe waba inshuti yawe ukajya umutuma cyangwa se ugashaka ubundi buryo bwanyura ku buba ubana neza n’abandi ku buryo bazagufasha igihe ubakeneye.

Ntukajengekere abana cyangwa se ngo ubakarire cyane : ushobora kugw amu mutego wo kumva ko ubwo abana ari wowe bafite wenyine ko icyo bazajya bagusaba cyose uzajya ukibaha n’ubundi buryo bwose wakoresha bwo kubatetesha bikabije. Ushobora kandi no kwibeshya ko ubwo uri umwe ko kugira amahane no gukarira abana cyane bizagufasha kubitaho. Ibyo nabyo byaba ari ukwibeshya.

Jya umenya igihe cyo kwirebaho no kwitabaza abandi : Akenshi umubyeyi urera ari umwe usanga yaramenyereye kuba nyamwigendaho no mu gihe cyo kugisha inama abandi ku byerekeye uburere bw’abana be akaba atatinyuka kubikor akuko yamenyereye kwishakira inzira. Kugisha inama abandi birakenewe mu gihe ari ngombwa haba ku byerekeye uburer ebw’abana ndetse n’ibindi wibaza. Abo uzagisha inama uzabakura mu kurema ubucuti mu baturanyi, abo mukorana, abo mwiganye n’abandi.

Jya ureba ibyo wakoze neza kurusha kwita ku bitaragenze neza : Nubwo ntawugutera umwete ufite hafi yawe ariko nawe ubwawe ugomba kwireba ukabona imbaraga ufite ukinezererwa. Subiza amaso inyuma urebe ibyo wakoze neza byose bigutere ingufu zo kudacika integer.

Uyiteho wite no ku bana bawe : Jya wiyitaho mu buryo bw’imirire, ugaburire intekerezo zawe ibitekerezo byiza biguha icyizere, kora imyitozo ngororamubiri, itegereze abana bawe urebe uburyo baguha icyizere cy’ejo heza. Biteho uko ushoboye ariko na none wirinde gukora usa nuhimana uvuga ngo barebe ko nanjye nshoboye nubwo mbarera njyenyine. Aha ushobora gusanga ukora nabi kuko ukorera kunezeza cyanwga se gutera ishyari abandi. Jya wirebaho aho kureba icyo abandi bagutekerezaho.

Niba ushaka kuba umubyeyi mwiza mu gihe urera abana wenyine rero ibyo ni bimwe mu byagufasha kugera ku nzozi zawe zo kubabera umubyeyi mwiza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Kwirebaho no kwitabaza abandi iyo bibaye ngombwa.Iki ni ikintu gikomeye cyane ku muntu urera abana ari wenyine kuko bimurinda kuba nyamwigendaho kandi hari igihe aba akeneye abandi mu mibereho ya buri munsi.Bituma n’abana batumva ko bagomba kwizirika ku mubyeyi umwe babana, ko bafite umuryango mugari bashobora kwifashisha cyangwa kugisha inama igihe bibaye ngombwa.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe