Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Igitoki kirimo inyama

Igitoki kirimo inyama

Yanditswe kuwa 11-09-2017 Saa 09 : 44

Ibikoresho

  • Igitoki 2kg
  • Inyanya 3
  • Igitunguru 1
  • Tungurusumu udusate 3
  • Inyama z’imvange ½ kg
  • Poivron 1
  • Karoti 2
  • Umunyu
  • Amavuta ibiyiko 3

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta ushyiremo inyama wakase
  2. Zikarange kugeza zihinduye irangi
  3. Shyiramo igitunguru, tungurusumu na poivron
  4. Ongeramo inyanya na karoti uvange
  5. Shyiramo igitoki ukomeze uvange
  6. Sukamo amazi abirenge upfundikire
  7. Bimaze kubira ushyiramo umunyu ukongera ugapfundikiraho kugeza bihiye
  8. Bikureho hakirimo isosi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe