Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wasezerera gucika imisatsi

Uko wasezerera gucika imisatsi

Yanditswe kuwa 08-09-2017 Saa 13 : 25

Mu nyigo zitandukanye abahanga bakoz ebasanz ebyibura umuntu atakaza imisatsi iri hagati ya 50 na 100 ku munsi. Ibi iyo biba biba ari ibisanzwe ku mubiri nta n’ingaruka byakugiraho. Biba ikibazo rero iyo usokoza ukabona igisokozo kije cyuzuye misatsi utabasha no kubara.

Gucika kw’umusatsi bishobora no guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kunywa itabi, kuba ugeze muri menopause, guhinduka kw’imisemburo mu mubiri, uko imisatsi iteye n’ibindi.

Mu gihe rero umusatsi wawe ucika cyane, dore icyo wakora :
Irinde umunaniro ukabije :
kugira umunaniro ukabije ni kimwe mu bituma umusatsi wawe urushaho gucika byakwiyonger aku mpamvu twabonye haruguru bikaba akarusho. Kwirinda umunaniro ukabije no kurya indyo nziza yuzuye ni bimwe mu bizagufasha cyane kugira umusatsi ufite ubuzima bwiza.

Jya ukorera massage umusatsi wawe : Gukorera massage umusatsi bituma amaraso yo mu mutwe atembera neza bigakomez aimizi yawo kandi ugakura neza. Usibye gukora massage ukoresheje amavuta nka aya elayo n’andi , no gusokoza neza umusatsi ukanoga nabyo birawurinda kuko iyo wasokoje neza mu mutwe wumva ko amaraso atembera neza.

Kunyuguza mu mutwe n’amazi arimo indimu : mu gihe woze mu mutwe ni byiza ko wakwitwararika kujya wunyuguzamo ukoresheje amazi wavanze n’umutobe w’indimu nabyo bifasha umusatsi gukura vuba kandi udacika.

Ubu buryo uramutse ubukoresheje bwagufasha kwirinda gucika imisatsi ku buryo bukabije bitari ya misatsi isanzwe umuntu wese apfuka buri munsi ntunabimenye ko yacitse.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe