Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Menya biruseho umuhanzikazi Sinach

Menya biruseho umuhanzikazi Sinach

Yanditswe kuwa 18-09-2017 Saa 04 : 22

Sinach ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kugera ku rwego rushimishije. Uyu muhanzikazi abenshi bamenyeye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “I know who I am” amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo aririmbamo ndetse n’amagambo akomeza imitima aba ari muri ndirimbo ze.

Ubusanzwe izina Sinach yarikuye n’ubundi ku izina rye bwite Osinach Kalu ngo akaba yarahisemo kurihindura kuko aribwo yasanze ryoroshye kurivuga no kurifata. Nk’umuhanzi azwi ku izina rya Sinach Joseph.

Sinach ni umukobwa wa kabiri mu bana barindwi. Arubatse akaba yarashyingiranywe na Joseph Egbu mu mwaka wa 2014 aho ubukwe bwe bwabereye muri Nijeriya kuri Christ Embassy Church yaho muri Lagos. Umugabo we Joseph nawe akaba ari umupasiteri muri Christ Embassy.

Sinach yakabije inzozi ze zo mu bwana kuko yifuzaga kuzaba umuhanzi ukomeye ariko ngo Imana ikaba yaramuhinduriye akaba umuhanzi w’indirimbo zibihambaza Imana. Yanize iby’ubugenge muri Kaminuza ya Port Harcourt yo muri Rivers State

Mu buzima bwe bw’ubuhanzi, Sinach amaze kwandika indirimbo zisaga 500 ndetse akaba amaze guhabwa ibihembo byinshi uhereye ku ndirimbo ye yitwa "This is your season" yabaye indirimbo y’umwaka muri 2008.

Hari n’izindi ndirimbo nyinshi yakoze zizwi ariko iyamenyekanye cyane ni "I know who I am", bishatse kuvuga ngo nzi uwo ndiwe.

Sinach amaze gutumirwa mu bihugu byinshi gukorerayo concert harimo nka Kenya, South Africa, USA,Trinidadi and Tobago, Grenada, Uganda, Barbados.

Umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo watumye benshi bakira agakiza, abandi bagarura icyizere cyo kubaho no gukura mu byo kwizera.

Amaze gushyira hanze imizingo y’amajwi 5 n’imizingo y’amashusho 3 ariyo : Chapter One, I’m blessed, From Glory to Glory, Shout it loud, The name of Jesus na Dance in The Holy Ghost

Uyu muhanzikazi umaze kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga afatanya cyane na Pasteri we Rev. Chris Oyakhilome wo muri Christ Embassy kuvuga ubutumwa haba muri Afrika, Amerika y’amajyaruguru, USA, mu Bwongereza n’ahandi hatandukanye.

Snach yigeze gutegura concerts yise Snach live in concert zikaba ari concerts yagiye akora mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Ghana, South Africa, Zimbabwe, Uganda, Amsterdam, Cameroon , USA n’ibindi bice bitandukanye byo ku isi aho yajyanaga n’itsinda rye rimufasha.

Sinach ngo aterwa umwete cyane no kubona ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi zikabafasha kwegerana n’Imana baramya kandi bayihimbaza, gukira ibikomere n’ibindi byinshi bungukira mu ndirimbo ze.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe