Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Isupu y’imboga zitandukanye

Isupu y’imboga zitandukanye

Yanditswe kuwa 11-09-2017 Saa 03 : 26

Ibikoresho

  • Ibibiringanya 2
  • Courgettes 2
  • Inyanya 4
  • Imiteja umufungo 1
  • Ibirayi 3
  • Karoti garama 300
  • Sereli agace k’agafungo
  • Garama 300 za epinard cyangwa za laitue
  • Tungurusumu udusate 4
  • Ibitunguru 2
  • Fromage za parmesan
  • Huile d’olive
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Tunganya ibikoresho byose imboga uzironge uzikate neza
  2. Shyushya amavuta ibiyiko 3
  3. Sukamo ibitunguru
  4. Ongeramo ibirayi bikasemo duto
  5. Kurikizaho izindi mboga
  6. Vanga umare iminota 6
  7. Sukamo amazi azirengeye uzireke ku ziko mu minota 45 ku muriro muke
  8. Sya tungurusumu uvange na fromage zirapye wongeremo n’amavuta ibiyiko 2
  9. Bisuke mu isupu imare iminota nk’ibiri uhite uyikura ku iziko
  10. Yisye ukoresheje blender
  11. Rapiraho izindi fromage hejuru

Gracieuse

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe