Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Impamvu 5 zishobora gutuma ubura urubyaro kandi warigeze kubyara

Impamvu 5 zishobora gutuma ubura urubyaro kandi warigeze kubyara

Yanditswe kuwa 07-09-2017 Saa 10 : 09

Hari ubwo umubyeyi aba yarabyaye umwana wa mbere akaba afite ikizere cyose ko ubwo ari muzima ashobora kubyara ariko ugasanga igihe yifuje gukuriza uwambere agaeregeza gutwita bikanga. Hari impamvu nyinshi rero zishobora gutera gutinda gutwita ndetse hakaba n’ubwo ubura urubyaro burundu.

Ibibazo bifitanye isano n’imyaka
Abaganga bakunze kwita ubugumba buza iyo wigeze kubyara ubugumba bwo ku rwego rwa kabiri. Ubu bugumba bukunze kuba ku bagore batinze kubyara umwana wa mbere bakamubyara bari hejuru y’imyaka 35.

Nkuko bisobanurwa na Zita West inzobere mu buzima bw’imyororokere ngo usanga impamvu nyamukuru itera aba bagore kubura urubyaro ari uko ba bahangayitse cyane bashaka gukurikiza vuba umwana wa mbere.

Ikibazo cy’imyaka ntikiba ku bagore gusa kuko no ku bagabo bakuze nabo batangira guhura n’ikibazo cy’intanga nubwo ngo abenshi baziko igihe cyose umugabo aba ashobora kubyara.

Ibibazo wagize ubyara bwa mbere na nyuma yaho
Hari ibibazo umubyeyi agira abyara nko kubagwa nabi, gukurwamo nyababyeyi bshobora gutera infection zigira ingaruka ku miyobora ntanga. Abaganga bavuga ko igihe cyose umubyeyi amaze kubyara akumva hari ikibazo afite ko adakwiye kwibwira ko ari ibisanzwe ko azakira cyangwa se ngo afate imiti igabanya ububabare gusa kuko hari ubwo yaba afite ikibazo cyazatuma imiyoborantanga ye idakora neza.

Kutiyitaho nyuma yo kubyara
Imirire mibi nyuma yo kubyara nayo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’umugore. Akenshi abagor eusanga bahugira mu kwita ku bana bo bakiyibagirwa kandi aricyo gihe baba bakwiye kwiyitaho by’umwihariko, gusa hari n’abatagira gahunda bigatuma bagira ibiro byinshi nabyo bikaba byabakurira ibyago byo kubura urubyaro.

Ibibazo bifitanye isano n’uunaniro
Abashakanye bamwe usanga bahangayikishw ano kuba bashaka umwana wa kabiri bikabatera umunaniro ukabije ariwo ugira ingaruka ku buzima bwabo bw’imyororokere ndetse ugasanga batanita ku mwana wa mbere

Ubwoba bwo kongera kubyara
Muganga Zita avuga ko abagore benshi akunze guhura nabo baba bafite ibibazo mu mitekerereze batewe n’ihahamuka bagize nyuma yo kubyara bwa mbere. Hari n’abatinya ibihe byo gutwita banyuzemo bikabagora.

Source : herworldplus.com

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze kubw’izo nama.
    Ese byitwa ko wabuze urubyaro mu gihe kingana iki ?

    Urugero nkanjye nabyaye mu kwa 5/2017 ariko ngira ibyago umwana aducika akimara kuvuka.

    Ese kuba ntarongera gusama ubwo byakwitwa ko natinze kuburyo najya kureba muganga cyangwa haracyari kare ?

    NB : Jye mbyara nta kibazo nakimwe nagize mbere na nyuma yo kubyara.

    Murakoze.

    • Ubundi bitangira kuba ikibazo byibura iyo umaze umwaka udasamye kandi ubona ko gusama byashobokaga. ni ukuvuga ko nko ku mubyeyi wabyaye aba yaramaze gukurira umwana ( kongera kubona imihango), kandi nta miti yo kuboneza urubyaro ukoresheje muri uwo mwaka kuko hari ubwo n’imisemburo yayo igutindamo ukaba watinda kongera gusama. Ubwo kuri wowe rero ntabwo wahita wemeza ko ari ikibazo kuko haracyari kare. Murakoze

  • umuntu wakoresheje imiti ya muganga akuramo inda nabyo ishobora gutuma akuramo amada akurikiye iyakuwemo ?ko hari aho nari ndi gusoma mbona ko gukuramo inda bishobora gutuma umuntu abura urubyaro ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe